Published Wednesday , on 5 June 2019, 10:43:27 by Igorora Iritararenga Dieudonne

Ubwo hasozwaga igisibo cy’abayisiramu ku wa Kabiri tariki 4 Gicurasi 2019, ibirori byabereye muri Stade ya Kigali i Nyamirambo mu karere ka Nyarugenge byarogowe n’imvura yanagize ingaruka ku bwitabire bw’ibi birori ugereranyije n’uko byari byifashe mu mwaka washize.

Bamwe mu bayisiramu baganiriye na NONAHA.com, badutangarije ko uyu ari nk’umugisha w’Uwiteka n’ubwo byabangamiye ubwitabire ku hantu hatandukanye abayisiramu bagombaga guteranira, ariko bashima Imana yabanye nabo mu minsi bamaze mu gisibo.

Sheik Salim Hitimana, Mufti w’u Rwanda, mu butumwa yageneye abari bitabiriye kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo, yababwiye ko bakwiye kwirinda gusubira mu byaha nyuma yo gusoza ukwezi gutagatifu kwa Ramadhan.

Agira ati, “Nubwo igisibo cya Ramadhan kirangiye ibikorwa byiza ntibirangiye, ntabwo mugomba gusubira mu nzoga, uburaya n’ibindi bikorwa bibi nk’ibyo, mukomeze mube abanyakuri.”

Yakomeje avuga ko kuba imvura yaguye ari umugisha, akomeza abaha impanuro ko bakwiye guha agaciro iyi minsi bamara mu gisibo ntibumve ko nyuma bagomba kwishora mu byaha.

Mu busanzw igisibo ni rimwe mu mahame atanu idini ya Islam ishingiyeho, risaba abayoboke baryo kwigomwa amafunguro, ibinyobwa n’ibindi bibashimisha, bakarangamira Imana. Gusa bemerewe gufata ifunguro izuba rirenze no mu rukerera gusa.