Published Monday , on 27 February 2017, 14:10:34 by Christophe Hitayezu

Abaturage bo mu murenge wa Muyira, akagali ka Nyundo ho mu Karere ka Nyanza, bahangayikishishijwe n’ikibazo cy’amazi abari kure, akaza ari make kandi agahurirwaho n’abantu benshi bigatuma abana batiga neza ndetse bikanagira ingaruka ku isuku mu ngo.

Dusabimana Denyse, umwe mu baturage baho twaganiriye, avuga ko amazi ari ikibazo kibahangayikishije cyane, yagize ati "Amazi ni ikibazo rwose, ubu nk’umwana nohereje mu gitondo bigeze saa tanu ataraza, umwana noherejeyo ariga ikigoroba ubu ngiye kumureba kugirango we aze ajye ku ishuri. Aya mazi tuyahuriraho turi benshi usanga hari imirongo miremire kandi ni kure. Havoma umudugudu n’uwa Mugari na Nzoga".

Akomeza agira ati "Aha higeze kuboneka amazi ya Croix Rouge ariko ntiyamaze kabiri, twabibwiye ubuyobozi batubwira ko ari ukubera moteri".

Dusabimana avuga ko kubona amazi bitoroshye (Foto: Hitayezu C.)

Avuga ko kuba amazi ari make bituma bigorana mu gusukura ibyo mu rugo birimo n’imyenda, ngo kuko amazi ari ay’ibura

Umwana witwa Tumukunde Aisha w’imyaka 11 twahuye avuye kuvoma saa tanu z’amanywa avuga ko yazindutse nka saa kumi n’ebyiri ajyayo, yagize ati "Tuzinduka mu gitondo cya kare, ukavayo nka saa tanu cyangwa saa sita z’amanywa, batwegereje amazi byadufasha mu myigire. Aho tuvoma ufite imbaraga niwe uvoma mbere, tureka abafite imbaraga bakabanza bakavoma”

Uyu mwana wari uvuye kuvoma avuga ko bibabangamira mu myigire (Foto: Hitayezu C.)

Undi mubyeyi twasanze mu murima ahinga, nawe akatuganiriza kuri iki kibazo cy’amazi ariko ntiyifuze ko amazina ye tuyatangaza yavuze ko hashize nk’imya ibiri nta mazi bafite, ati "Umwana ajya kuvuma ku mugezi mu gitondo akagaruka amasaha yo kujya ku ishuri yarenze".

Amazi bahawe na Croix Rouge amaze imyaka isaga ibiri batayaca iryera (Foto: Hitayezu C.)

Ingabire Claire, umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Muyira, avuga ko iki kibazo koko cyari gihari ariko kikaba kigiye gukemuka bidatinze.

Madame Ingabire agira ati "Iki kibazo cyari kimaze igihe n’ijerekani y’amazi igura amafaranga magana abiri, byagaragaraga ko ari ikibazo gihangayitse ariko muri iyi minsi kigiye gukemuka".

Akomeza agira ati "Moteri idufasha kuhageza amazi yari imaze igihe yarapfuye kimwe na pompe yayazamuraga, mpamaze amezi 7 nasanze idakora. Iki kibazo ariko akarere karagikemuye moteri na pompe byarakozwe, gusa ikindi kibazo n’uko amazi ari make.

Hari n’amatiyo yangiritse agera mu isanteri amazi baba bayakupye ariko ngirango iki cyumweru birakemuka".

Urebye kuri iyi foto, abaturage batweretse ko aho bavoma ari epfo mu kabande, ngo ni kure, amazi aza ari make kandi hahurira abantu benshi (Foto: Hitayezu C.)