Published Saturday , on 20 August 2022, 10:24:33 by Bucyibaruta Kabera Samson

Abagenzi batega imodoka bava mu karere ka Nyanza bavuga ko babangamiwe n’ubujura budasanzwe bugaragara aho bategerereza imodoka bita ko hadasobanutse,bagasabaubuyobozi kububakira gare.

Kamanzi Jean Claude akunda kuhategera imodoka kenshi.Avuga ko aho bita ‘gare’ ubusanzwe ari hato cyane,bikaba ikibazo gikomeye iyo abagenzi babaye benshi.
Ati: “Imodoka ziba nyinshi,abagenzi na bo bakaba benshi hakaziramo ubujura bukabije.”

Nsengiyumva Josue uzwi ku izina rya Makelele ni umukozi muri Horizon, avugako amaze imyaka isaga 20 akora akazi ko gutwaza abagenzi imizigo no kubafasha kubona imodoka.

Aganira na NONAHA.COM yavuze ko uruvunganzoka rw’abantu bari muri gahunda zinyuranye arirwo ruha urwaho abajura.

Ati: “Ahategerwa imodoka ntihubakiye hameze nko mu muhanda. Abagenzi bivanga n’abakarani n’abaremye isoko rya Nyanza bigatuma abajura baboneraho kwiba abagenzi kuko bibagora kubatandukanya.”

Umyobozi w’akarere ka Nyanza Bwana Ntazinda Erasme yemera ko kuba nta gare akarere ayoboye gafite ari ikibazo bazi.

Yongeyeho ko hamaze gukorwa inyigo y’uburyo izubakwa ndetse n’aho izubakwa ariko ngo baracyashakisha ubufasha.
Ati: “Turacyashakisha abafatanyabikorwa bazadufasha kuyubaka.”
Meya Ntazinda yasoje avuga ko ari ubwa mbere yumvise ikibazo cy’ubujura kivugwa ahategerwa imodoka zitwara abagenzi bava mu karere ka Nyanza,yemera ko nk’ubuyobozi bagiye kugikurikirana bakagishakira umuti.