Published Sunday , on 14 July 2019, 21:27:04 by Christophe Hitayezu

Abahinzi bo mu karere ka Nyanza barinubira izamurwa ry’imisoro ku bukode bw’ubutaka bw’ibishanga ryatumye ibyo bageza mu ngo bigabanuko kuko bagurisha umusaruro bishyura imisoro. Bagasaba ko bagabanyirizwa kugirango bidakoma mu nkokora intego zabo zo kwiteza imbere.

Mukarukwaya Mediatrice wo mu murenge wa Mukingo, agira ati “Twe dukorera mu gishanga cya Busogwe, mutugiriye neza mwaturenganura kuko imisoro irimo irenze ukwemera! Nk’ubu nejeje ibiro magana ane by’ibigori ariko kugeza ubu nta n’igiceri cy’icumi nagejeje mu rugo kubera iyo misoro”.

Undi muhinzi agira ati “Ubundi twasoraga ibihumbi cumi na bitanu kuri hegitari (15,000Frw/ha), ariko mu mwaka wa 2018, Njyanama y’akarere itubwira ko tuzasora ibihumbi ijana kuri hegitari (100,000Frw/ha), nyamara dufite amabwiriza ya minisitiri avuga ko ari ibihumbi bine kuri hegitari. Ibihumbi ijana n’ubu turabyishyuzwa n’ikigo cy’Imisoro n’Amahoro (RRA) nyamara twaramaze kwishyura ayo twari tumenyereye”.


Abahinzi banabigaragaje mu kiganiro “Uruhare rw’abaturage n’abayobozi” cyateguwe na Pax Press ifatanyije na Transparence International Rwanda ku bufatanye na Kaminuza ya AGA KHAN

Mugemana Bosco, ni Perezida wa Koperaative Abahuje Ubumwe ku Murimo ikorera mu murenge wa Busasamana, asobanura ko ubwinshi bw’imisoro ari ikibazo ku banyamuryango bayo, agira ati “Koperative nyoboye twasoraga ibihumbi mirongo ine na bitanu (45,000Frw) kuri hegitari eshatu, ariko uyu mwaka natunguwe no kubona ibaruwa ya RRA imenyesha ko twishyura hegitari cumi n’esheshatu, batwishyuza miliyoni imwe n’ibihumbi birenga magana atandatu”.

Avuga ko bandikiye RRA n’Akarere basobanura ubuso bafite ariko bikaba iby’ubusa, nyuma bakaza kujya ku murenge bakemererwa gusorera ubuso bafite, bagasora ibihumbi magana abiri na mirongo itatu na kimwe (231,000Frw), agira ati, “Aya mafaranga ubu twamaze kuyatanga mu mezi abiri ashize, ku musaruro twari twabonye, umunyamuryango bisa n’aho ntacyo yigeze atahana mu rugo kuko yose yashiriye mu misoro”.

Byiringiro Dieudone wahoze uyobora iyi koperative avuga ko bitoroshye ku muturage kuko umusoro wikubye inshuro nyinshi, ukagerekaho ifumbire mva ruganda nayo ihenze, ugashyiraho imborera, n’imbuto, ukagerekaho guhinga uwo murima, ugasanga umuhinzi akorera mu gihombo.

Nzugize Gustave ushinzwe ubuhinzi n’umutungokamere mu karere ka Nyanza, yemeza nawe ko aya mafaranga y’umusoro ari menshi kandi ari ikibazo, akavuga ko uruhare rwabo nk’abashinzwe ubuhinzi ari ugukomeza gukora ubuvugizi kugirango imisore igabanuke aho kugirango yiyongere, agira ati “Ibipimo by’imisoro mu bishanga bya Leta bishyirwaho na Njyanama y’Akarere, niko byagenze. Si koperative imwe gusa yanditse kuko hari n’izindi, ariko ni icyemezo cya Njyanama igomba kuvanaho, kuko na RRA igendera ku byemezo byafashwe na Njyanama y’Akarere, niyo mpamvu mubona ibishyuza”.


Nzugize Gustave nawe abona ari ikibazo ku bahinzi

Akomeza agira ati “Hari umurongo wari warafashwe w’uko igiciro ku buso cyagabanurwa bikaba bimwe mu gihugu hose, Njyanama ntiremeza ibipimo by’imisoro ubu, ariko mu minsi igiye kuza ibipimo bizaza bitandukanye n’uko bimeze uyu mwaka ushize”. Ku kijyanye n’ibihumbi bine kuri hegitari bivugwa n’amabwiriza ya Minisitiri, Nzungize avuga ko atazi neza niba akarere kaba karabimenyeshejwe ngo Njyanama ibe yabiheraho ishyiraho imisoro.