Published Saturday , on 26 December 2020, 14:30:08 by Naomi Irakoze Mugaragu

Ibarura rusange riheruka, rigaragaza ko mu karere ka Nyanza abakene cyane ari 16%, naho abakene bakaba 46%, hakaba hakomeje kugenda hashyirwaho gahunda zo gufasha aba kwivana mu bukene, harimo no guhabwa imirimo mu bikorwa bitandukanye ari na byo byitezwe kuri uru ruganda.


Uruganda rw’insiga i Nyanza rwitezweho gutanga akazi

Uru ruganda kimwe n’ibindi bikorwa bitandukanye birimo agakiriro na gare bya Nyanza, ni bimwe mu byitezwe kugerwaho muri manda ikurikiyeho nk’uko umuyobozi w’aka karere Ntazinda Erasme yabigarutseho mu kiganiro n’itangazamakuru. Avuga ko ahanini ibi bikorwa hari abaturage bizaha akazi by’umwihariko uruganda rw’insinga z’amashanyarazi. Ati: “Ari uru ruganda rw’insinga, ari urw’amakaro ari n’agakiriro ikintu cya mbere tureba bimaze ni ugutanga akazi ku baturage. Niba ruriya ruganda rw’insinga ruzaha akazi abaturage bahoraho 100, iyo ufashe abantu ijana bafite akazi uhita ureba imiryango yabo. Mu Rwanda uyu munsi tuvuga ko umuryango ufite abantu batanu ku mpuzandengo, ubwo ni abantu 500, ariko babandi magana atanu nabo hari abandi baha akazi, ugiye kureba usanga hari abantu benshi bazabaho kubera urwo ruganda.”


Ntazinda Erasme, umuyobozi w’Akarere ka Nyanza

Ntazinda kandi avuga ko ruzagabanya insinga zakurwaga hanze y’igihugu kandi ko ruzaba rufite ubushobozi bwo guhaza igihugu cyose, rukazanasagurira amasoko yo hanze. Agira ati “Uruganda rw’insinga z’amashanyarazi ruzakora insinga zose zikoreshwa mu gihugu mu rwego rw’amashanyarazi, ari inini kugeza no ku ntoya. Nirutangira gukora insinga zatumizwaga hanze y’igihugu zizahagarara cyangwa zizagabanuka, ikigaragara ni uruganda ruzaba ari runini”.

Umuyobozi w’akarere kandi avuga ko ibindi bifuza byazashyirwamo ingufu hari Stade umukuru w’igihugu yemereye abanyenyanza, inyigo yayo ikaba izatangira bitarenze Gashyantare 2021.

Uru ruganda rw’insinga biteganijwe ko ruzatangira gukora muri Gashyantare 2021 ndetse n’urw’amakaro ngo n’ubwo ari iz’abikorera bafite uko bumvikanye mu mikoranire n’akarere cyane cyane urw’amakaro, aho akarere gafitemo 1.5%, ibi ngo bikaba ari ibizakomeza gufasha mu iterambere ry’akarere n’abagatuye.