Published Friday , on 19 October 2018, 14:55:28 by Jean Claude Muvunyi

Kuri uyu munsi ubwo hizihizwaga umunsi w’umugore wo mu cyaro, mu Karere ka Nyarugenge wijihirijwe mu murenge wa Nyamirambo ugizwe n’igice kinini cy’icyaro.

Abagore batuye muri uyu murenge barashima amahirwe Leta igenda ibazanira ngo abateze imbere.

Nyiranzamugurisuka Alphonsine wo muri uyu murenge yabwiye Nonaha.com ko mbere yari abeshejweho no guca inshuro, ngo ariko ubu VUP yamuteje imbere.

Yagize ati "Nyuma yo kubona akazi muri VUP nabashije kubona ikintunga, minerval y’abana ndetse mbasha no kwizigamira."

Asanga ariko Leta ibahaye inkunga bagakora imishinga ifatika byarushaho kubahindurira imibereho.

Munezero Leocadie we yatubwiye ko Leta yabazirikanye ikabaha imirima bahingamo ku musozi ndetse n’indi mu kabande bahingamo imboga n’imbuto.

Avuga ko iyi mirima ibafasha ariko ko idahagije ku buryo babonye ikindi bakora cyakunganira ubuhinzi byazamura imibereho yabo dore ko ngo no kwigondera ubukode no kurihira abana bitaba byoroheye ababeshejweho n’isuka gusa.

Mutoni Téddy uhagarariye abagore mu Karere ka Nyarugenge yatubwiye ko abona abagore bamaze guhindura imyumvire kandi ko kuba banagira ababahagarariye kuva ku nzego z’ibanze bigira uruhare mu gukorera ubuvugizi abakennye maze bagaterwa inkunga na bo bakiteza imbere.

Uyu mwaka uyu munsi wari ufite insanganyamatsiko igira iti: «Twubake umuryango twifuza turwanya gusambanya abana».

Ku rwego rw’igihugu uyu munsi mpuzamahanga w’umugore wo mu cyaro wizihirijwe mu Karere ka Gisagara mu murenge wa Save.