Published Saturday , on 27 October 2018, 16:48:05 by Bucyibaruta Kabera Samson


Kuri uyu wa 27 Ukwakira,2018, ubuyobozi bw’Akarere ka Nyarugenge na Minisiteri y’Ubutabera bahuriye mu muganda rusange usoza ukwezi ku Ukwakira 2018 batera ibiti bisaga ibihumbi icumi kuri hegitari 16 mu murenge wa Mageragere mu kagali ka Nyarurenzi.

Hanatangiwe ubutumwa bwo kumenyekanisha serivisi zitangwa n’inzego zigize Urwego rw’Ubutabera, ububi bw’ibyaha bikorwa hifashishijwe ikoranabuhanga, icuruzwa n’ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge n’icuruzwa ry’abantu.

Ubutumwa bwahatangiwe nyuma y’umuganda bukaba bwari bukubiye mu Nsanganyamatsiko igira iti "Haranira ubutabera, ukumire ibyaha bikorwa hifashishijwe ikoranabuhanga, icuruzwa n’ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge n’icuruzwa ry’abantu”.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyarugenge yashimiye mbere na mbere abaturage ba Nyarugenge basaga ibihumbi 3 bagize uruhare muri iki gikorwa cy ‘umuganda, anabashishikariza kujya bagira uruhare mu bibakorerwa cyane cyane iby‘iterambere.

Nirere Madeleine, umukozi muri Komisiyo y’uburenganzira bwa muntu yavuze ko ibiyobyabwenge bitera ubukene igihugu, bigasubiza inyuma iterambere ry‘igihugu, aho yanasabye cyane ababyeyi kwita ku burere bw ‘abana ndetse bikazanarinda abana b’igihungu gushorwa mu bucuruzi bubakorerwa.

Umuturage w’Akagari ka Nyarurenzi, Twagirimana Ildephonse yagiriye inama abacuruza ndetse bakanakwirakwiza ibiyobyabwenge ko bagomba kubireka kuko byangiza ubuzima bwabo, yagize ati “Abazanga kubireka nitubamenya tuzajya tubatanga”.

Uyu muganda wari witabiriwe n’inzego zitandukanye, Umuyobozi wa Imbuto Foundation, Ubuyobozi bw ‘Akarere ka Nyarugenge, Ingabo na Polisi mu karere ndetse n’abandi bafatanyabikorwa batandukanye.