Published Wednesday , on 2 January 2019, 14:52:41 by Bucyibaruta Kabera Samson


Tariki 28 Ukuboza 2018, mu murenge wa Kigali Akagali ka Nyabugogo mu karere na Nyarugenge habereye igikorwa cyo kwishimira ibyagezweho, habaho kwerekana umusaruro wagezweho binyuze muri gahunda yo kwizigamira.

Binyuze muri gahunda yo gushyiraho amatsinda yo kwizigamira – ubu aka karere kakaba kabarizwamo amatsinda 264 bafite amafaranga y’u Rwanda Miliyoni 44 – bikaba byarahinduye imibereho ya bamwe aho mu batanze ubuhamya bagiye bagaruka kuri gahunda yo kwizigama yabateje imbere.

Ingabire Claudine ufite imyaka 26 wakoraga ubuzunguzayi aganira na Nonaha.com yadutangarije ko yazunguzaga inkoko Nyabugogo, yaje kubireka kubera kwizigamira ubu akaba afite ikibanza gifite agaciro ka miliyoni 7 z’amafaranga y’u Rwanda.

Ingabire kandi yakomeje agira ati "ubu mfite umwana n’ubwo nta mugabo mbana nawe, ariko ubu aho ngeze nta muntu wanshukisha amafaranga ashaka ko twaryamana, kuko itsinda mbarizwamo ryamfashije kwiteza imbere.”.

Yanagiriye inama abagitsimbaraye mu gutega amaboko biyandarika ko bagomba gukura amaboko mu mifuka bakajya bakora bizigamira.

Iki gikorwa cyo kwizigamira n’ubwo bigaragara ko abagabo bakikigendamo biguru ntege, uwitwa Nshimiyimana Zakaliya ukomoka mu murenge wa Mageragere we yashimangiye ko abagabo nabo bakwiye kukitabira kuko kubwe ubu byamufashije kwiteza imbere ubu akaba yoroye anafite intumbero yo kuzubakamo inzu ye .

Yagize ati “Umuntu ukuze ni we ubu wakubwira ko ibyo yashoboraga gukora afite imyaka 20 cyangwa 30 atakibishobora. Iyo ukiri muto uba ubasha gukora ibyo ushatse byose, aho ushaka kugera ukahagera, ariko uko imyaka igenda izamuka niko izabukuru zigenda zigufata”.

Iki gikorwa cyanyujijwe muri gahunda ya Leta yiswe Gikuriro, yashyizweho ngo ifashe abaturage kurandura imibereho mibi ishobora kwibasira abana bari munsi y’imyaka 5 nk’uko byasobanuwe na Muremangingo René ukuriye umushinga Gikuriro mu karere ka Nyarugenge, ari na wo ufasha aba baturage kujya mu matsinda yo kwizigamira