Published Friday , on 7 September 2018, 16:56:57 by Jean Claude Muvunyi


Ikigo cy’igihugu gishinzwe ubuziranenge mu Rwanda, RSB (Rwanda Standard Bord) cyamennye inzoga zitujuje ubuziranenge cyafatiye mu mirenge ya Muhima na Kimisagara.

Nzaire Philip ushinzwe gukurikirana ubuziranenge muri RSB yadutangarije ko izi nzoga zingana n’amacupa 6,000 z’agaciro ka miliyoni eshatu z’amafaranga y’u Rwanda yafatiwe mu mukwabo baheruka gukora.

Yagize ati "Nyuma y’uko abaturage bakomeje kutubwira ko hari inzoga ziri gukorerwa mu Rwanda zisa neza n’ibiyobyabwenge, twahise dutangira kugenzura kandi tuzazenguruka igihugu cyose."

Abaturage baganiriye na NONAHA.com bari bari ahamenerwaga izo nzoga, baduhamirije ko koko na bo biboneye ububi bwazo. Ibi babihereye ku kuntu izo nzoga zasaga ndetse n’uko zaturumbukaga bari kuzipfundura ngo bazimene.

Niyibizi Silvestre ni umuturage wo mu murenge wa Kimisagara twaganiriye, yagize ati "Ubundi ukurikije ukuntu izi nzoga zigira abazinyoye, bari baratinze kuzica. Usanga bazezengewe mbese bataye ubwenge, nta ntego y’iterambere bakigira."

Nkunda Evaliste, Umunyamaba Nshingwabikorwa w’umurenge wa Muhima yavuze ko biteye agahinda kuba hakiri abanywa izi nzoga. Yagize ati "Reba ukuntu iyo uyipfunduye isara! bivuze ko ari nako iyo igeze mu bwonko bw’uwayinyoye imusaza." Yakomeje asaba ababa bazicuruza ko bazireka kuko zangiza ubuzima bw’abazikoresha.

Nzaire we yadutangarije ko izi nzoga zikorwa n’inganda zahawe ikirango cy’ubuziranenge ariko ugasanga ibyagenzuwe atari byo bari gusohora. Yaburiye izo nganda zikijijisha zikanyuranya n’amategeko ko zigiye gushyirirwaho ibihano .

Ibi ngo ni uko zikora ibyakwangiza ubuzima bwa benshi, zigatesha agaciro RSB ndetse zikabadindiza gahunda u Rwanda rwihaye yo guteza imbere ibikorerwa mu Rwanda.