Published Friday , on 18 May 2018, 20:07:40 by Jean Claude Muvunyi

Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 18 Gicurasi 2018, urubyiruko rwibumbiye mu ihuriro ry’urubyiruko rukora ibijyanye n’ubuhinzi mu Rwanda, RYAF (Rwanda Youth in Agribusiness Forum) rwibutse abazize Genoside yakorewe Abatutsi mu 1994 baguye muri kiriziya ya Kibeho no mu nkengero zayo.

Iri huriro ryasuye uru rwibutse rushyinguyemo abasaga ibihumbi 30, aho rwasobanuriwe amateka yaho na Muhizi Bertin uhagarariye ibuka mu Karere ka Nyaruguru.

Muhizi yashimiye uru rubyiruko ku kuba rwasuye uru rwibutso bakirebera amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, anasaba urundi rubyiruko kubigiraho.

RYAF yafashije abasore n’inkumi batandatu barokotse Jenoside , aho babahaye ibifite agaciro ka miliyoni imwe n’ibihumbi magana ane na mirongo itanu (14500000Rwf) nk’uko Regis Umugiraneza uharariye abafite inganda zitunganya ibikomoka ku buhinzi muri RYAF yabidutangarije.

Uru rubyiruko rwahawe amatungo magufi ndetse n’ibiribwa rusanzwe rwibana. Regis yavuze ko bahisemo kubaha amatungo kugira ngo na bo bashobore kwiteza imbere nk’uko na bo bari kubigiraho.

Regis Umugiraneza

Mukarurangwa Angelique ni umwe mu baremewe na RYAF yavuze ko yishimiye iyi nkunga kandi ko yumva bizamufasha.

RYAF ifite abanyamuryango basaga ibihumbi bine na magana atatu (4300) baherereye mu gihugu hose.

Iri huriro riheruka Kubura umunyamuryango wawo wari uwuhagarariye muri Nyaruguru akaba yarazize inkuba iheruka gukubita abantu bari ku rusengero muri aka Karere. Baboneyeho umwanya wo kubonana n’umubyeyi we baranamufasha.