Published Saturday , on 12 January 2019, 16:17:06 by Igorora Iritararenga Dieudonne

Itsinda West life ryo muri Irlande ryashinzwe mu 1998 rigira ubwamamare buhambaye gusa mu myaka 8 umunani ishize ntibari bagicana uwaka, kuri ubu bongeye kwihuza banashyira indirimbo ku mugaragaro yitwa Hello my Love nk’uko bamaze igihe babitangaje.

Ni itsinda ryakunze kurangwa n’indirimbo zuje ubutumwa bw’urukundo bukomeye rigizwe n’abasore batanu barimo Nicky Byrne, Kian Egan, Mark Feehily, Shane Filan na Brian McFadden waje kwitandukanya na bo.

Nicky Byrne, Kian Egan, Mark Feehily na Shane Filan ba West life bongeye gushyira hamwe nk’itsinda

Zimwe mu ndirimbo zabiciye bigacika ni nka My Love, Flying without wings, You raise me up, Fool again, Season in the sun, Queen of My heart, Soledad, I have a dream, The rose, Tonight n’izindi nyinshi cyane zafashije abantu kuryoherwa mu rukundo.

Umwe yaje kubavamo basigara ari 4, gusa igikundiro cyabo cyarasagambye.

Aba basore bagarutse bakiri kuri gakondo yabo, kuko Hello my Love bashyize ku mugaragaro mu buryo bw’amajwi n’amashusho nayo yiganjemo amagambo y’urukundo.

Aba basore bafite gahunda yo kuzenguruka hirya no hino bakora ibitaramo mu rwego rwo kwigarurira igikundiro cyabo gisa n’icyari cyqrimukiye ku itsinda One Direction gusa kuri ubu nabo baratandukanye.

West life bafite gahunda y’ibitaramo bitandukanye.

Nk’uko tubikesha ikinyamakuru, indepent, ngo amashusho y’iyi ndirimbo"Hello My Love " yafatiwe i Los Angeles muri Leta zunze ubumwe za Amerika,aho itsinda West ririmbira ahantu hameze nk’ubutayu.

Ni indirimbo yanditswe kandi inatunganywa n’icyamamare muri muzika Ed Sheeran afatanyije na Steve Mac.

Umwe mu baririmbyi ba West life, Mark Feehily, ati “Icyo gihe duhura na Ed Sheeran ntiyari bwamenyekane, yari umufana ukomeye wacu, Westlife, ndetse azi no gucuranga zimwe mu ndirimbo zacu zakunzwe cyane.”

Imiririmbire yabo yanyuraga benshi

Kuri ubu amashusho n’amajwi by’indirimbo nshya ya West life, Hello My Love, byamaze kujya ahagaragara.