Published Wednesday , on 7 March 2018, 12:00:00 by Niyonsaba Habibu

Mu ijoro ryo ku wa kabiri tariki ya 6 Werurwe 2018 nibwo abakunzi benshi ba ruhago bari bategereje umukino wari uwo kwishyura wari guhuza ikipe ya Paris Saint Germain na Real Madrid, umukino waje kurangira ari ibitego 2 kuri kimwe cya PSG.

Mu mukino ubanza ikipe ya Paris Saint Germain yari yasuye Real Madrid ubwo Paris Saint Germain yayibanzaga igitego bamwe batangira kuvuga ko Real Madrid ihagaze nabi,ntibyatinze Rutahizamu Christiano Ronalido yaje gutsinda igitego cyo kwishyura maze igice cya mbere kirangira banganya 1-1, igice cya kabiri Real Madrid yagarutse mu mukino maze iyitsinda ibindi bibiri birimo icya Ronaldo na Marcelo, umukino urangira ari ibitego 3 bya Real Madrid kuri 1 cya Paris Saint Germain.

Mu ijoro ryakeye nibwo abenshi bavugaga byinshi ubwo bari bategereje uyu mukino wo kwishyura aho Real Madrid yari yasuye Pars saint Germain ku kibuga cyayo cya “Parc des Princes” ntibyatinze umupira watangiye maze igice cya mbere kirangira ari 0-0. ubwo igice cya kabiri kiratangira, ku munota wa 51 Christiano Ronalido afungura amazamu.

Ntibyatinze abakinnyi ba Paris saint Germain baje gushyuha mu mutwe bigera n’aho Marco Verratti ahabwa ikarita y’umutuku ku munota wa 66 kubera kubwira nabi umusifuzi wari wayoboye uyu mukino, ku umunota wa 71 Edinsoni Cavani yaje kwishyura igitego cya Paris Saint Germain.

Ntibyatinze ku munota wa 80 Real Madrid yaje gushyiramo igitego cy’agashingura cumu cyatsinzwe n’umukinnyi Casemiro, umupira urangira ari 2-1 aho mu mukino ubanza Real yari yatsinze Paris Saint Germain 3-1 umukino urangira gutyo Real Madrid ikomeje.