Published Tuesday , on 22 October 2019, 21:34:17 by Igorora Iritararenga Dieudonne

Patrice Evra ni myugariro w’umufaransa yavuze ko kuri we atigeze abona ikipe ya Arsenal nk’ikipe ikomeye.

Ibi yabitangaje nyuma y’umukino wahuje Sheffield United na Arsenal mu ijoro ryakeye aho Arsenal yatsinzwe igitego 1-0. Evra abona ko Arsenal yahoze iciriritse na mbere hose.

Yagize ati, “Nakunze kenshi kwita abakinnyi ba Arsenal abana banjye imyaka icumi ishize, kandi n’ubu ni ko bikiri, natekerezaga ko

Nk’uko tubikesha ikinyamakuru Skysport, Patrice Evra yakomeje avuga ko aba bakinnyi ba Arsenal bashobora kuba bafite intege nke mu mitekerereze.

Yanakomeje agira ati, "Nahoraga nezerewe iyo nabaga ngiye guhura na Arsenal, numvaga namaze kwiyumvamo gutsinda na mbere y’umukino, ndetse Van Persie aza muri Manchester nafashe ikiganza cye ndamushimira nti uje mu ikipe y’abagabo, yabaye nk’urakaye gusa nyuma y’ukwezi yaje ambwira ko ibyo navugaga ari byo yamaze kubyibonera, kandi igipimo cyiza cyari Arsenal. "

Patrice Evra ni myugariro mpuzamahanga w’umufaransa wubatse ibigwi mu ikipe y’igihugu y’u Bufaransa, amakipe nka Marseille, Manchester United, Juventus, Nice, Westham na Monaco.