Published Tuesday , on 6 August 2019, 18:08:30 by Christophe Hitayezu

Perezida Paul Kagame avuga ko kuba ibisarurwa mu buhinzi bwa Afurika biri munsi y’ibyo ifitiye ubushobozi bidakwiye kwitirirwa ihindagurika ry’ikirere gusa kuko na mbere abahinzi b’uyu mugabane bahoranye ubukene.


Perezida Kagame ageza ijambo ku bitabiriye inama ku kwihaza mu biribwa

Ubwo yakiraga abitabiriye ibiganiro ku kwihaza mu biribwa tariki 5 Kanama 2019, Perezida Kagame yavuze ko nta washidikanya ko imihindagurikire y’ikirere iri ku isonga ry’idindira mu kwihaza mu biribwa muri Afurika, avuga ko bizwi ariko hanazwi igishobora gukorwa.

Perezida Kagame ariko agaragaza ko byose kubyitirira imihindagurikire y’ikirere ari urwitwazo, agira ati, "Turatanga umusaruro uri hasi y’uyo dufitiye ubushobozi, ntitwabyitirira ikirere gusa, abahinzi bo muri Afurika bari bakennye na mbere y’uko imihindagurikire y’ikirere iba ikibazo, ni ukuvuga ko hari ibindi bibazo dukwiye gushakira ibisubizo tutagize urwitwazo ibi cyangwa biriya, ntidukwiye gukomeza dutyo kuko nta kintu tutahindura".

Avuga ko isoko rihuriweho rya Afurika (AfCFTA) rizagira uruhare mu gukemura byinshi mu bibazo kuko ubu ryamaze kwemezwa, ubucuruzi muri ryo bukazatangira muri Nyakanga 2020.

Olusegun Obasanjo wahoze ari Perezida wa Nigeria wari i Kigali muri ibi biganiro, yavuze ko ubuhinzi butarimo ubumenyi ari nk’ikinyabiziga kitagira moteri, yongeraho ko Afurika ifite Politiki nziza nyinshi mu nyandiko, ahubwo ko ikibazo ari ishyirwa mu bikorwa ryazo, agira ati, "Kugira ubushake bwa politiki ni byiza, ariko igikenewe kurushaho ni ugushyira mu bikorwa".


Olusegun Obasanjo wahoze ari Perezida wa Nigeria

Gusa umuyobozi wungirije w’Ishami ry’Umuryango w’abibumbye ryita ku biribwa n’ubuhinzi (FAO), Maria Helena Semedo, avuga ko abahinzi muri rusange ubumenyi babufite ikibura ari politiki zibafasha guhangana n’imihindagurikire y’igihe, kugira ikoranabuhanga rigezweho ndetse no koroherezwa mu ishoramari.

Kugeza ubu nk’uko byanagarutsweho na Minisitiri w’ubuhinzi n’ubworozi Mukeshimana Gerardine, raporo y’Isi igaragaza imirire no kwihaza mu biribwa, ivuga ko abantu hafi miliyoni magana inani na makumyabiri n’imwe bashonje ku Isi, muri bo 31% bakaba muri Afurika, by’umwihariko iyo munsi y’ubutayu bwa Sahara.