Published Monday , on 22 October 2018, 17:42:07 by Jean Claude Muvunyi


Umuyobozi wa Afurika yunze ubumwe akaba na Perezida w’u Rwanda, Kagame Paul kuri uyu wa mbere tariki ya 22 Ukwakira 2018 ubwo yatangizaga imirimo y’igihembwe cya mbere cy’Inteko ya gatanu y’Inteko Ishinga Amategeko Nyafurika, yasabye ibihugu ndetse n’Abanyafurika muri rusange kubyaza amahirwe ubumwe buri muri Afurika muri iyi minsi.

Yagize ati «Mu minsi ishize nibwo Abakuru b’ibihugu na za Guverinoma byo muri Afurika basinyaga amasezerano y’isoko rusange, ibintu abo ku yindi migabane batiyumvisha.»

Akomeza avuga ko bari kwishakamo ibisubizo mu buryo bose bumvikanyemo bikaba bishimangira ubumwe Afurika ifite.

Ati “Uburyo twashoboye gushyigikira Madame Mushikiwabo ijwi ry’Afurika rikiganza, birerekana ko byose dushyize hamwe byagenda neza”.

Yasabye aba bakora mu Nteko zishinga amategeko gukorana umurava, gukunda igihugu ndetse no gushyiraho ingamba zaca ruswa kugira ngo buri wese abashe kwiteza imbere ndetse no kuzamura Afurika ku rwego rushimishije.

Guhuza isoko byazanira ubukungu buhamye Afurika kuko n’ubundi isanzwe ikungahaye ku mitungo kamere, ubutaka, amazi ndetse n’ikirere cyiza.

Iyi Nteko Nyafuriza izwi nka PAP (Pan-African Parliament) intego nyamukuru yayo ni ugufasha abatuye Afurika kugira uruhare mu iterambere ryabo ndetse n’Afurika.

PAP igizwe n’abadepite 275 bo mu bihugu 55, aho buri gihugu kiba gifitemo abadepite batanu.

Iyi nama yatangiye ku wa 18 Ukwakira ikazasozwa kuwa 03 Ugushyingo 2018, ifite insanganyamatsiko igira iti: “Kurandura ruswa burundu, inzira ihamye yo kugeza Afurika ku iterambere rirambye”.

Perezida wa PAP Hon. Roger Nkoda Dang yibukije abahuriye muri iyi nteko ko bagomba gukora iyo bwabaga bagahashya ruswa ndetse bakanaharanira iterambere rirambye ry’Afurika.