Published Saturday , on 9 March 2019, 16:29:20 by Christophe Hitayezu


Uruganda rwa Cimerwa rukora Sima ni rumwe mu zo Leta y’u Rwanda ishoramo imari ifatanyije n’abashoramari bo muri Afurika y’Epfo, Perezida Paul Kagame avuga ko imigabane y’u Rwanda iruzanira igihombo gusa, agasaba ko ishoramari nk’iri rigomba guhagarara.

Atangiza umwiherero wa 16 w’Abayobozi mu kigo cya Gisirikare i Gabiro mu karere ka Gatsibo, kuri uyu wa Gatandatu tariki 9 Werurwe, Perezida Kagame yasabye Guverinoma ko ihagarika ishoramari rihombya Leta harimo n’imigabane y’igihugu iri muri Cimerwa.

Yagize ati "Cimerwa nta nyungu Leta ijya iyibonamo, ntigeza sima ihagije ku banyarwanda, habe na kimwe cya kane cy’ikenewe kandi igiciro kiri hejuru, Leta irimo gusa kugirango yirengere igihombo".

Perezida avuga ko abo banyamahanga bo bunguka, binyuze mu nzira nyinshi zirimo no kuzamura ibiciro.

Yavuze ko yigeze gusabwa ko Leta yashyira amananiza kuri Sima iva hanze bikabasha kurinda iya Cimerwa ariko arabyanga.

Minisitiri w’intebe, Edouard Ngirente yasezeranyije Perezida Kagame ko Guverinoma yatangije imirimo yo gukuramo imigabane ya Leta, ariko ko abashoramari bafatanyije na Leta babanje guhabwa amahirwe yo kugura imigabane yayo bakegurirwa uruganda kandi ko bitarenze mu mpera z’uku kwezi kwa Werurwe bagomba kuba bamenye umwanzuro wabo baba batarayigura igashyirwa ku isoko rusange.

Gusa Perezida Kagame yamusubije ko abizi neza batazayigura ndetse ko nta n’uzayikenera, asaba ko n’irindi shoramari rizana ibihombo gusa rigomba guhagarara.

Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda, Soraya Hakuziyaremye yabwiye Perezida Kagame ko hatangiye ubugenzuzi ngo hamenyekane inganda zifite ibibazo Leta ifite imigabane zegurirwe abikorera, muri zo avugamo na Kinazi Cassava Plant itunganya ifu y’imyumbati.