Published Monday , on 11 March 2019, 16:02:40 by Christophe Hitayezu


Perezida Kenyatta na Perezida Kagame mu Uwmiherero w’Abayobozi

Ku nshuro ya mbere umwiherero w’abayobozi wakiriwemo umukuru w’ikindi gihugu anawutangamo ijambo, ni mu ruzinduko rwa Perezida wa Kenya, Uhuru Kenyatta, yagiriye mu Rwanda kuri uyu wa mbere tariki 11 Werurwe akakirwa na Perezida Paul Kagame mu kigo cy’imyitozo ya gisirikare kiri i Gabiro ahari kubera umwihero w’abayobozi ku nshuro ya 16.

Perezida Kenyatta yavuze ko yishimira uburyo u Rwanda rwahindutse byihuse nyuma ya Jenoside, yagize ati "Duterwa ishema n’uburyo u Rwanda ari igihugu cyahoze gipfukamye, ubu kikaba ari kimwe mu nyenyeri zirabagirana ku mugabane wa Afurika, bikaba byaragezweho mu gihe gito. Mu by’ukuri bigaragaza icyerekezo kiboneye mu buyobozi bukuru".

Perezida Kenyatta yongeyeho kandi ko yashimye uburyo u Rwanda rukora kandi hari ibyo agiye gufatiraho urugero akabitangiza mu gihugu cye.

Yavuze ko umubano Kenya ifitanye n’u Rwanda ari umwe mu mibano myiza igihugu cye gifitanye n’ibindi bihugu, ati "Hari abanyakenya benshi baza banakorera mu Rwanda, kandi baba batekanye nko mu rugo, hari abanyarwanda benshi baza bakanakorera muri Kenya, ni kimwe mu bigaragaza ubuvandimwe dufitanye".

Uruzinduko rwa Perezida Kenyatta mu Rwanda rwamenyekanye ubwo yari ageze mu Rwanda kuko rutigeze ruvugwaho haba ku ruhande rwa Kenya no ku Rwanda.

Umwiherero w’abayobozi watangiye tariki 8 Werurwe ukazasozwa kuri wa Kabiri tariki 12 Werurwe. Witabiriwe n’abayobozi bakuru b’igihugu, ab’inzego z’ibanze, abikorera n’abafatanyabikorwa ba Leta. Uba ari umwanya wo kuganira ku iterambere ry’igihugu, ibikwiye kunozwa ndetse n’ahagomba gushyirwa ingufu.