Published Monday , on 14 January 2019, 12:59:45 by Igorora Iritararenga Dieudonne

Mu rwandiko Perezida w’u Bufaransa kuri iki cyumweru dushoje, Emmanuel Macron, yagejeje ku baturage b’igihugu cye, arasaba ko hategurwa ibiganiro bitandukanye ku bijyanye n’ibibazo by’igihugu cye byanabaye intandaro y’imyigaragambyo imaze igihe iba.

Ni ibiganiro ngo bizamara ibyumweru umunani kandi bizategurwa mu gihugu hose.

Iyi myigaragambyo yatangiye tariki 17 Ugushyingo mu gihe gito yari imaze gukomerekeramo abasaga ijana barimo abashinzwe umutekano 23.


Abigaragambya mu Bufaransa bari bariye karungu

Intego yabo kwari ugusaba ko umusoro uhanitse ku bikomoka kuri peteroli ugabanywa. Perezida Macron yazamuye uwo musoro avuga ko ugamije gukomeza kurengera ibidukikije.

Icyateye benshi uburakari ni umwanzuro wo kongera iyi misoro ho 6.5 % ku modoka zikoresha mazutu na 2.9 % ku zikoresha lisansi mu ntangiriro z’uyu mwaka.
Ni imyigaragambyo yitabiriwe n’abantu bakabakaba 300 000.

Nk’uko ijwi rya Amerika dukesha iyi nkuru rya bitangaje, ngo bimwe mu bibazo yiteguye kuganiraho n’abafaransa ni ibyerekeye imisoro, amatagisi, ahantu leta ikwiye kwibanda gushyira amafaranga, ibidukikije ndetsen’ikibazo cy’abimukira.

N’ubwo uyu muyobozi avuga gutya ariko, ngo ikibazo cyerekeye uburenganzira bw’abimukira basaba ubwenegihugu bw’u Bufaransa cyo ntikizagarukwaho cyane mu biganiro.