Nyuma y’iminota mike tubagejeje inkuru y’urupfu rw’umuhanzi wo muri Uganda uzwi nka Radio waririmbanaga na Weasel mu itsinda Good Life rwamenyekanye mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane tariki ya mbere Gashyantare, Perezida wa Uganda Yoweri Kaguta Museveni yahise anyuza kuri Twitter amagambo y’akababaro ku bw’uru rupfu.
Have been told about the untimely death of musician Moses Ssekibogo aka Mowzey Radio. I had only recently made a financial contribution towards his treatment and hoped he would get better. He was a talented young person with a great future ahead of him. May he rest in peace.
— Yoweri K Museveni (@KagutaMuseveni) February 1, 2018
Perezida Museveni yagize ati "Namenyeshejwe iby’urupfu rw’umuhanzi Moses Ssekibogo uzwi nka Mowzey Radio, mperutse gutanga inkunga y’amafaranga yo kumuvuza nizeye ko ashobora kumera neza. Yari umusore ufite impano kandi ugaragaza ahazaza he heza. Aruhukire mu mahoro"
Radio na Weasel basabana na Perezida Museveni mu birori bari batumiwemo
Soma: Uganda: Radio yitabye Imana nyuma y’Iminsi mike Perezida Museveni amwishyuriye ibitaro