Published Friday , on 2 March 2018, 20:28:48 by Niyonsaba Habibu

Ubuyobozi bw’Ishuri rikuru ry’idini ya Protestante mu Rwanda, PIASS rikorera mu karere ka Huye, ryasabye abanyeshuri baje kuryigamo ikiciro cya gatatu cya kaminuza kuba ibibazo by’ibibazo byugarije ireme ry’uburezi, ntabagenzwe no kubona impamyabumenyi z’uko bize icyi cyiciro gusa.

Ibi byavuzwe ubwo hatangizwaga ikindi cyiciro cya gatatu cya kaminuza “Masters”, abaziga amasomo muri iki cyiciro basabwa kuzayabyaza umusaruro, ni muri gahunda ya IMPAQ izafasha abanyeshuli baturutse mu bihugu bitandukanye baza kwiga muri PIASS icyiciro cya 3 cya kaminuza kwimakaza ireme ry’uburezi dore ko izigwamo cyane n’abasanzwe bakora umwuga w’ubwarimu mu mashuri makuru na za kaminuza bya gikirisitu.

Dr Susanne Krogull, umuyobozi muri kaminuza ya Bamberge, yavuze ko ishuli rikuru rya PIASS muri iyi gahunda ije gukemura ikibazo cy’ireme ry’uburezi rikiri hasi.

Yagize ati “Hari ubushakashatsi bwakozwe na UNESCO bwerekanye ko hari abanyeshuli basoza amashuli abanza batazi gusoma no kwandika neza, iyo bakomeje amashuli yisumbuye nabwo rya reme ry’uburezi kuri bo riba riri hasi, bagakomeza muri kaminuza nabwo rikaguma hasi”.

Prof. Musemakweli Ellyse umuyobozi mukuru wa PIASS avuga ko yifuza ko abaziga muri iyi gahunda bazagenda bakoresha ubumenyi bazahavana aho kubwicarana.

Yagize ati “icyo twifuza ni uko aba banyeshuri bagenda bagatanga umusaruro, ubumenyi bahabwa ntibabwicarane bakagira icyo bahindura ku burezi aho bari, iryo reme ry’uburezi duhora dushyiraho akabazo bakarigaragaza koko, naho baje kwiga gusa ngo babonye “masters” ntacyo byaba bimaze".

Iyi gahunda ya IMPAQ yatangiye mu mwaka wa 2013, abanyeshuli bakiga imyaka 2 kugeza ubu imaze kurangizamo ibyiciro bibiri.