Published Saturday , on 16 June 2018, 19:39:00 by Christophe Hitayezu

Polisi y’u Rwanda ivuga ko kimwe mu bikomeye byo kwishimira mu myaka 18 imaze ishinzwe, ari icyizere gikomeye cy’umutekano yubatse mu baturarwanda, kandi ko cyaba cyo n’ibindi byagezweho izabikomeraho ntisubire inyuma, ko ahubwo bizarushaho gutera imbere.

Umuyobozi mukuru wa Polisi, IGP Gasana Emmanuel, ubwo yagezaga ijambo ku bitabiriye ibirori byo kwizihiza imyaka 18 imaze ishyizweho kuva mu 2000, yagarutse kuri byinshi byagezweho birimo ibikorwa by’iterambere yafatanyije n’abaturage birimo no kuremera abatishoboye, ashimangira ko ubufatanye n’abaturarwanda ari bwo bwatumye bigerwaho.

IGP Gasana kandi yagize ati "Twafatanyije kubaka icyizere mu baturarwanda bose ko bafite umutekano n’amahoro". Gukomera kuri iki cyizere bikaba bisaba kurushaho kunoza ingamba mu mikorere n’imikoranire n’abaturage mu kurwanya no gukumira ibyaha.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutabera, Evode Uwizeyimana avuze ko imyaka 18 Polisi imaze itabaye impfabusa kuko u Rwanda ari igihugu gifite umutekano usesuye. Yongeraho ati "Kubera ubufatanye bwa polisi n’abaturage, ubu u Rwanda ruri ku mwanya wa kabiri muri Afurika mu bihugu bifite polisi ikora neza".

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutabera Evode Uwizeyimana

Perezida Paul Kagame yigeze kuvuga ko Polisi y’u Rwanda ubwayo nta byinshi ishobora kugeraho yonyine, ko akazi kayo kagerwaho neza iyo ifatanyije n’abaturarwanda.

Uyu munsi wahuriranye n’isozwa ry’ukwezi kwahariwe ibikorwa bya Polisi, aho yatoranyije umudugudu utaragaragayemo ibyaha muri buri karere mu gihe cy’imyaka ibiri, ikubakirwa ibiro by’imidugudu ndetse n’abaturage bayituye bagahabwa amashanyarazi aturuka ku mirasire y’izuba, aho ibi bikorwa bitaruzura Polisi ivuga ko izakomeza kubibagezaho na nyuma y’uku kwezi.

Ubushakashatsi bujyanye n’uburyo abaturage babona imiyoborere na servisi bahabwa bwashyizwe ahagaragara n’urwego rw’igihugu rw’imiyoborere mu Ukwakira 2016, bwagaragaje ko Polisi y’u Rwanda yizewe ku kigero cya 97.4%.

Kanda hano urebe andi mafoto ajyanye n’uyu munsi