Published Saturday , on 1 December 2018, 13:34:00 by Jean Claude Muvunyi

Pro-femmes Twese Hamwe ibinyujije mu mushinga yise ’Buri jwi rifite agaciro’ yafashije Abanyakamonyi kwiyumva mu bibakorerwa ndetse no kugeza ibitekerezo byabo ku buyobozi.

Uyu mushinga umaze imyaka ibiri irengaho gato ukorera muri aka Karere, wibanda ku guha ijambo buri wese, aho bakorera mu matsinda bakiga ku bibazo bibabangamiye ariko cyane cyane ihohoterwa rikorerwa mu ngo.

Uwingabire Prisca umwe mu bafashamyumvire b’uyu mushinga bo mu murenge wa Rukoma yatangarije Nonaha.com ko wabafashije gusobanukirwa amoko y’ihohoterwa ku buryo ubu bamwe bamaze guhinduka.

Babinyujije muri uyu mushinga kandi abatuye mu murenge wa Gacurabwenge basabye urugomero mu gishanga cya Kibuza kizajya kibafasha guhinga ibihembwe bitatu buri mwaka.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’uyu murenge Nyirandayisabye Christine avuga ko uru rugomero ruzuzura rutwaye miliyoni 417 z’Amafaranga y’u Rwanda, rukajya rwuhira ubuso bungana na hegitare 36.

Ubushakashatsi buheruka gutangazwa n’ikigo cy’imiyoborere RGB ku kuntu abaturage bagira uruhare mu bibakorerwa bwashyize Kamonyi ku mwanya wa kabiri ukaba warishimiwe n’umuyobozi w’aka Karere Kayitesi Alice aho avuga ko Pro-femmes yabigizemo uruhare runini.

Umuyobozi w’uyu muryango Kanakuze Jeanne d’Arc yavuze ko Abanyakamonyi bumva neza uburinganire kandi ko bituma imikoranire igenda neza.

Kuri Kamonyi abaturage bafite amashanyarazi bageze kuri 37%, amazi ni 73%.

Ubuhinzi n’ubworozi ndetse n’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro ni ingenzi ku bukungu bwa Kamonyi, aho amakoperative 193 akora neza amenshi ari ho abarizwa.

Mayor Kayitesi yemeza ko imihigo bihaye uyu mwaka irimo kugenda neza uretse uwo guhinga soya wadindijwe no kubura imbuto.