Published Monday , on 26 April 2021, 10:08:11 by Christophe Hitayezu

Urugaga rw’Abavuzi b’Amatungo mu Rwanda (RCVD) rurizeza kunoza ubumenyingiro mu buvuzi bw’amatungo binyuze mu gushakira ababwiga ibikoresho bikenerwa ndetse no guhugura ababurangijemo.

Bimwe mu bibazo bigaragazwa n’abiga ndetse n’abize ubuvuzi bw’amatungo ni uko ibikoresho byo gukoresha mu gushyira mu bikorwa ibyo biga ari bike, bigatuma amasomo amwe bayigishwa mu magambo gusa kubera kutagira ibikoresho.

Ester Naiga umaze imyaka itatu arangije mu ishuri rya EFA Nyagahanga riherereye mu karere ka Gatsibo avuga ko ikibazo cy’ibikoresho bimwe na bimwe kikiri imbogamizi, agira ati “Mu ishuri ibyinshi tubyiga mu magambo, ariko iyo tugeze hanze tuba tugomba kubishyira mu bikorwa. Niba umworozi agukeneye ngo umuvurire itungo, ntuzamubwira ngo nabyize ntya, icyo ashaka ni ibikorwa.”

Akomeza agira ati “Nanjye gutera intanga sindabikora, ibyo mperuka n’ibyo nize mu ishuri ariko sindabishyira mu bikorwa. Gusa icyizere kirahari ko nzabihugurirwa nkajya mbikora”.

Dusabimana Innocent ni umuyobozi wa EFA Nyagahanga, ishuri ryigisha Ubuhinzi, Ubuvuzi bw’amatungo no Kongerera agaciro ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi, avuga ko kudashyira mu bikorwa ibyo wize bigira ingaruka, ariko ikiguzi cy’ibikoresho kikaba imbogamizi. Agira ati “Ibikoresho dukoresha mu mwuga w’ubuvuzi bw’amatungo ni ibikoresho bihenze, ari nayo mpamvu mu biganiro twagiranye n’abayobozi ba RCVD twabagejejeho icyo kibazo kandi batwemereye ko bazadufasha kugirango ibyo bikoresho bizaboneke”.


Abayobozi ba RCVD banasuye aho abiga muri EFA Nyagahanga bashyirira mu ngiro ibyo biga

Umuyobozi mukuru wungirije wa RCVD, Dr Marie Claire Tumusabe, avuga ko ikibazo cyizwi ndetse hari n’icyatangiye gukorwa. Agira ati “Nk’urugaga turabibona, hari n’ubugenzuzi tumaze iminsi dukora mu bigo by’amashuri tureba niba ibikoresho bikenewe ku munyamwuga ukenewe ku isoko ry’umurimo bihagije.”

Dr. Tumusabe akomeza agira ati “Twarabibonye na raporo twarayikoze dufatanyije n’inzego bireba zirimo Minisiteri y’Uburezi, Ishuri Rikuru ry’u Rwanda ry’Imyuga n’ Ubumenyingiro (Rwanda Polytechnic) ndetse n’Ikigo cy’imyuga n’ubumenyingiro. Tuzicara turebe ngo ibigo by’amashuri bikeneye gufashwa kuri uru rwego kugirango umunyeshuri urangije ajye ku isoko ry’umurimo afite ubumenyi buhagije”.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa RCVD, Dr. Nshimiyimana Alphonse avuga ko kuva mu mwaka wa 2013 uru rugaga rushinzwe kugeza ubu rumaze kugira abanyamuryango basaga ibimbi bitatu magana inani, kurubamo bikagira inyungu ku bakora uyu mwuga zirimo kurengerwa mu rwego rw’amategeko, guhabwa amaguhurwa ngiro, guhabwa uburenganzira bwo gukora uyu mwuga mu buryo bwemewe n’izindi.

Tariki 24 Mata buri mwaka ni umunsi mpuzamahanga w’ubuvuzi bw’amatungo. Uyu mwaka Urugaga rw’abavuzi b’amatungo mu Rwanda rukaba rwarawizihirije mu ishuri rya EFA Nyagahanga ku nsanganyamatsingo igira iti “Uruhare rw’abavuzi b’amatungo mu guhangana n’ingaruka za Koronavirusi”, muri urwo rwego uru rugaga rwanageneye abanyeshiri biga muri iryo shuri ibikoresho birimo n’udupfukamunwa ndetse n’umuti usukura intoki mu rwego rwo kwirinda Koronavirusi.


Umunsi mpuzamahanga w’ubuvuzi bw’amatungo wizihirijwe muri EFA Nyagahanga