Published Wednesday , on 16 September 2020, 10:24:41 by Bucyibaruta Kabera Samson

Abarimu bigisha mu mashuri abanza bamaze iminsi bavuga ko babangamiwe n’itangazo ribakumira gupiganirwa imyanya y’ubuyobozi mu mashuri yisumbuye kandi babifitiye impamyabushobozi kimwe n’abandi basanzwe bigisha mu mashuri yisumbuye. Gusa umuyobozi w’ikigo cy’igihugu gishinzwe uburezi mu Rwanda (REB), Dr. Ndayambaje Irenee, avuga ko hagiye kurebwa uburyo na bo bahabwa amahirwe

Uwitwa Sindayigaya Charles wo mu karere ka Ruhango agira ati “Uriya mwanzuro uratubangamiye, twajyanye ibyangombwa ku karere barabidusubiza kuko basanze twigisha mu mashuri abanza!”

Undi witwa Nyiramana Charlotte yagize ati “Nkanjye aka kazi nkamazemo imyaka irenga 20 ndi umuyobozi w’ishuri ribanza, byageze hagati ndirya ndimara njya kwiga kaminuza kuko numvaga nshobora kuyobora no mu mashuri yisumbuye, none najyanye ibisabwa ku karere bambwirako ntemerewe kuba nahatanira iyo myanya!”

Aba bose bavuga ko uyu mwanzuro ubabangamiye ndetse ko bibaca intege nta muntu wazongera kwiga yigisha mu mashuri abanza.

Umuyobozi wa Syndicat y’abarimu Vuguziga Slyveste, aganira na NONAHA yagize ati ”Natwe ubwacu ntawo twishimiye uburyo imyanya y’abayobozi b’ibigo by’amashuri izatangwa, twibaza ibizashingirwaho bikadushobera, iyo hatabaye ikizamini hashobora gukoreshwa amarangamutima, ikenewabo n’ibindi, ariko ibi nibyo tugomba guhura tukaganira n’ababishinzwe nk’uko dushinzwe gukora ubuvugizi bw’abarimu”.

Abajijwe ku kijyanye n’uko abarimu bigisha mu mashuri abanza batemerewe kuzasaba kuyobora ibigo by’amashuri yisumbuye, yavuze ko ibi byose biza bibangamira ireme ry’uburezi. Agira ati “Ntiwakoresha umuntu uzi neza ko atazigera azamurwa mu ntera ngo umutegeho umusaruro. Ibi bisaba inzego nyinshi gusuzumira hamwe ikibazo kigakemurwa neza".

Dr. Ndayambaje Irenee uyobora REB, yavuze ko hagiye kurebwa uburyo abo barimu nabo bahabwa amahirwe yo kuba bayobora ibyo bigo, kandi ko bizakorwa vuba.

Ku kibazo cyo gushyiraho abayobozi b’ibigo hadakozwe ibizamini, agira ati “Kuba ibizamini bitazakorwa ntago ariho byaba bidakorwa gusa, kuko no mu nzego z’ubuyobozi bukuru bw’igihugu nta bizamini bikorwayo kandi ntibibuza kubona abayobozi bayobora neza, ibigo nabyo ntabwo ari ahantu horoheje, niyo mpamvu hagomba kurambagirizwa umuyobozi “.


Dr. Ndayambaje Irenee, Umuyobozi wa REB

Ku kibazo kijyanye n’uko hashobora kuzamo amarangamutima, ikenewabo n’ibindi, Dr. Ndayambaje yavuze ko bidashoboka kuko hazaba harimo itsinda rigari ririmo n’abo muri za Minisiteri, agira ati “Mwizere ko nta kibazo kizavukamo”.