Published Thursday , on 19 December 2019, 19:25:30 by Christophe Hitayezu

Kuva tariki 13 Ukuboza, i Remera muri Petit Stade hari kubera imurikagurisha ryitwa Egypt and Middle East Expo, ritegurwa na Sosiyeti y’ubucuruzi yitwa Smart Egypt y’abanyamisiri. Kurihahiramo ni ugutegura neza umwaka utaha wigurira ibyiza by’uburambe bwizewe.

Uwera Olive ni umwe mu bakiriya baryitabiriye inshuro eshaanu dore ko rimaze kumenyerwa kabiri mu mwaka, agira ati, “Mbere numvaga ibintu bya hano bihenda, nahashye ndyitabiriye ku nshuro ya kabiri ariko ubu narahiye ko uko rije nzaza nza, nariguzemo akamashini gakora umutobe mu mwaka wa 2017, ariko karacyari gashya kandi gakora buri munsi kuko kanashya inyanya, ubunyobwa n’ibindi. Ibindi naguze ni imyenda, ikweto n’imitako. Imyenda naguze mu mujyi nyuma y’iyo nakuye aha yarashaje kandi iya hano yo iracyakomeye, iyo ryaje ntirishobora gusoza ntahashye”.

Uretse guhaha bisanzwe, n’abarangura ntibahendwa kuko babona ibyo bakabaye bazana batakoresheje menshi mu ngendo bajya kurangura hanze.

Abategura iri murikagurisha bavuga ko ibicuruzwa biririmo bigurishwa ku giciro kimwe n’uko wabisanga mu bihugu abamurika baturukamo, birimo Dubai, Singapore, Palestine, Misiri n’ibindi.

Iri murikagurisha rifungura saa yine za mu gutondo buri munsi kuzagera tariki 30 Ukuboza 2019.

Bimwe mu bicuruzwa wasangamo


Tapi zo mu nzu


Ibikapu, inkweto n’imikandara


Imitako


Imyambaro


Abashaka guteka ku mashanyarazi na bo batekerejweho


Imitako n’imibavu


Ibikinisho by’abana