Published Thursday , on 26 December 2019, 18:23:36 by Christophe Hitayezu

Imurikagurisha rizwi nka ’Egypt and Midle East Expo’ ritegurwa n’abanyamisiri, rimaze iminsi ribera kuri Petit Stade i Remera mu mujyi wa Kigali kuva tariki 13 Ukuboza 2019, rikazasozwa tariki 30 Ukuboza 2019.

Imwe mu mpamvu udakwiye gucikwa na ryo, ni uko ririmo ibikoresho, imitako n’imyamparo byiza kandi biramba, akaba ari amahirwe ku bagura bike n’abarangura kuko bigabanya amafaranga bagakoresheje mu ngendo bajya kugurira hanze.

Iri murikagurisha riba kabiri mu mwaka mu Rwanda, ubu ryitabiriwe n’abacuruzi baturutse mu bihugu bisaga birindwi birimo Dubai, Singapore, Palestine n’ibindi.

Bimwe mu bicuruzwa birimo ni imyambaro y’ubwoko bwose, ibikoresho byo mu gikoni, intebe, amatapi, imitako, imibavu, ibikinisho by’abana, ibikapu n’ibindi byinshi kandi ku biciro bijyanye n’amikoro y’umuguzi.