Published Wednesday , on 5 October 2022, 13:02:24 by Aisha Umukobwa

kuri uyu wa kabiri tariki ya 04 Ukwakira 2022, mu gikorwa cy’ukwezi kwahariwe serivisi nziza Urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha RIB rwakanguriye abaturage kumenya ko guhabwa serivisi nta kiguzi ari uburenganzira bahabwa n’amategeko,runibutsa abayobozi bo mu nzego z’ibanze gufasha ababagana nta kiguzi babatse.

Ni ikiganiro cyabereye mu Murenge wa Mageragere Akarere ka Nyarugenge.Insanganyamatsiko y’uku kwezi ni ’Guhabwa servisi inoze ni uburenganzira –Turwanye ruswa n’akarengane’

Mbabazi Modeste, Umugenzuzi mu Rwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha yatangaje ko gutanga serivisi inoze bihesha isura nziza ubuyobozi bw’igihugu;asaba abaturage kudahishira abayobozi babasaba ruswa.

Ati “Ntabwo ushobora kugira imibereho myiza hari undi ushaka kugukora mu mufuka ngo aguhe ibyo ufitiye uburenganzira, uwo muntu ubarerega akabaheza mu rungabangabo ntakubwire icyo akeneye ahubwo agategereza ko wowe wibwiriza kugira ngo ugire icyo umugenera, ni icyaha kandi gikurikiranwa n’Ubugenzacyaha.Ni byiza ko mutanga amakuru kugira ngo uriya muntu ahanwe.”

Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere ka Nyarugenge, Ngabonziza Emmy yavuze ko gahunda zo gusobanurira abaturage serivisi za RIB zikomeza ubufatanye mu kurwanya itangwa rya serivisi mbi, ruswa n’akarengane.

Ati “Birakomeza kuzana ubumwe bw’abaturage n’inzego z’ubuyobozi hamwe no gukorera mu cyerekezo kimwe no kujyanamo muri gahunda zitandukanye za Leta.”

Muri iki kiganiro,abaturage bahawe umwanya wo kubaza ibibazo bibabangamiye,ariko bigakorwa biherereye ,aho basangaga umugenzacyaha mu biro byimukanwa bakaganira.

Ibibazo by’amakimbirane mu miryango, iby’imanza zabayemo akarengane, ibyubutaka n’ibibazo by’abadafite aho kuba ni bimwe mu byagarutsweho n’abo baturage.

Gahunda ya Serivisi za RIB mu baturage igiye kumara ibyumweru bitanu igezwa mu turere twose tw’Igihugu.