Published Thursday , on 4 April 2019, 16:48:15 by Christophe Hitayezu

Ikigo gishinzwe gutsura ubuziranenge, RSB, cyahawe na Trade Mark East Africa (TMEA), miliyoni y’amadolari ya Amerika, ni hafi miliyari y’amanyarwanda agenewe umushinga wo kwita no gukurikirana ubuziranenge ndetse n’ubucuruzi bw’ibiribwa.

Aya mazererano hagati ya RSB na TMEA yasinywe tariki ya mbere Mata 2019, gusa n’ubwo byanyujijwe muri TMEA, amafaranga yatanzwe na USAID.


Umuyobozi wa RSB n’uhagarariye TMEA mu Rwanda nyuma yo gusinya amasezerano

RSB ivuga ko uyu mushinga w’imyaka ine uzagirira akamaro abari mu ruhererekane nyongeragaciro rw’ibiribwa kugirango babashe kugera ku mabwiriza mpuzamahanga y’ubuziranenge, bikarushaho ku bafungurira imiryango ku masoko yo mu karere ndetse na mpuzamahanga.

Iyi nkunga kandi izanafasha RSB kunoza imitangire ya serivisi ndetse no gutungaanya integanyabikorwa y’imyaka irindwi.

Aya mafaranga ari muri gahunda ya TMEA ya miliyoni 50 z’amadorali ya Amerika yemereye Leta y’u Rwanda mu guteza imbere gahunda zirufasha guhangana mu ruhando mpuzamahanga, ku isonga hakaba ibijyanye n’ubuhinzi nka kimwe mu bikorwa by’ubukungu gifatiye runini igihugu n’abagituye dore ko butanga 33% by’ubukungu bw’igihugu, bugakorwa n’abasaga 70% by’abaturage, bityo gutera inkunga ibikorwa by’ubuhinzi bikaba ari ugufasha ibibukomokaho byinshi kugera ku masoko, bigaha benshi akazi kandi bikarwanya ubukene.

Nyuma yo gusinya aya masezerano, umuyobozi mukuru wa RSB, Raymond Murenzi yagize ati "RSB ifite ubushake bwo gufasha abikorera kubahiriza amabwiriza y’ubuziranenge no kugeza ibyo bakoze ku masoko yaba ayo mu karere na mpuzamahanga, ubufatanye twagiye tugirana na TMEA bwatanze umusaruro mwiza, twishimiye kubuvugurura ngo turusheho kunoza imikorere".

Patience Mutesi-Gatera uhagarariye TMEA mu Rwanda we yagize ati, “Uko umusaruro ukomeza kwiyongera n’imbogamizi zo kugera ku masoko zigenda zivaho, niko ibijyanye n’ubuziranenge birushaho kwitabwaho nk’uko ibihugu birushaho kubungabunga ubuzima bw’abaturage, bw’inyamanswa ndetse n’ibidukikije muri rusange".


Hasinywa amasezerano n’uhagarariye USAID yari ahari (hagati)

Byitezwe ko bitarenze 2023, iyi nkunga izaba yafashije nibura inganda 90 kuzuza amabwiriza ya ISO 22000 izisaga 40 zitunganya ibikomoka ku buhinzi zikagira ISO 22000, hazavugururwa kandi inzu za RSB zipimirwamo ibicuruzwa (Labo) hananozwe uburyo bw’ikoranabuhanga bworoshya ihererekanyamakuru hagati ya RSB n’abafatanyabikorwa