Published Monday , on 19 September 2022, 10:07:16 by Uwimana Joselyne

Bamwe mu bagabo batuye mu mudugudu wa Nyabagobe wo mu murenge wa Gisenyi ,ho mu karere ka Rubavu barashima gahunda Leta y’u Rwanda yashyizeho yo gukora isuku mu buryo bw’umwihariko, buri wa mbere na buri wa kane w’icyumweru kuva 6h00-7h00.

Ni gahunda yiswe ‘ igitondo cy’isuku’ aho abatuye umudugudu bumvikana ahantu runaka babona hari isuku nke bakahazindukira,bakahasukura mu buryo budasanzwe.
Nyabagobe, ni umwe mu midugudu irindwi igize akagari ka Nengo, ko mu murenge wa Gisenyi.Ni umudugudu ukunze kugaragaramo isuku nke, itewe ahanini n’ibisheke bacururuza ku mihanda bakanabirira aho.

Kuri uyu wa 15 Nzeli 2022, Abatuye mu midugudu inyuranye igize akagari ka Nengo bazindukiye mu isuku idasanzwe mu mudugudu wa Nyabagobe.Ni igikorwa cyateguwe na komite y’inama y’igihugu y’abagore, CNF ku rwego rw’akagari ka Nengo.

Sibomana ,ni umwe mu baturage bo mu mudugudu wa Nyabagobe.Yashimishijwe n’iki gikorwa avuga ko kitagakwiye guharirwa abagore gusa.

Ati: “ Hariya kuri iriya Botike ibikongorezwa by’ibisheke byari bihamazenk’ icyumweru baza bakongora bigendera, none na we reba ukuntu ubu hakeye!

Isuku ni nziza biradushimishije singombwa kuzongera kuhabona hakeye ari uko mwagarutse kuduha umuganda.N’ubwo ari abagabo bahakorera na bo bahatunganya hakajya hahora hasa gutya rwose.”

Maniriho we yemeza ko isuku ikwiye kuba mu nshingano za buri wese. Ati “ Abagore ba Nyabagobe benshi birirwa muri Congo bacuruza,baba bazindutse.Rero ntiyajya gushaka ibitungo urugo ngo wowe wasigaye kubera ko uri umugabo ubure kumufasha kugira ngo atahe ahantu hasa nk’uku mwahakubuye.”

Mu kiganiro yahaye abitabiriye iyi gahunda,Uhagarariye Inama y’igihugu y’abagore mu kagari ka Nengo, UMUKOBWA Aisha yagarutse ku nkingi eshatu ubuyobozi bw’u Rwanda bwubakiyeho arizo, Imibereho myiza,ubukundu n’ubuyobozi bwiza.
Yibanze ku mibereho myiza ,agaruka ku kuba kugira isuku ku mubiri no mu ngo ari kimwe mu bituma umuntu agira ubuzima bwiza.

Yakanguriye abagore kugira isuku buri munsi kandi hose. Ati : “ Ntiwaba utakubuye imbuga ngo uwutambutse akeke ko mu cyumba washashe. Mwumvise ko abagabo bashimye uburyo twakubuye,mureke boye kubona ko mwakoreye ku ijisho,tubigire gahunda ihoraho na bo bazadufasha aho biri ngombwa ariko twabanje kugaragaragaza ko isuku twaygize umuco.”

Uhagarariye Inama y’igihugu y’abagore ku rwego rw’umurenge yavuze ko isuku idahenda.Aganira n’ababyeyi nyuma yo gukubura umuhanda winjira mu mudugudu wa Nyabagobe , Madam Marie Rose yavuze ko isuku idahenze.

Ati : “Hari uvuze ngo ishuka imwe ntiyatuma akora isuku mu cyumba araramo(…)isuku ntabwo ihenda, ushobora kuyimesa mu gitondo bukira yumye ukayisasa. uwutabashije kumesa iyo imwe sinzi ko uwaguha atatu wayamesa.
Ikindi kandi, muri bwa bumwe bwacu dushobora no kuremerana hagati, ariko twabanje kugaragaza umuhate mu kwiyitaho. isuku tuyiteho cyane cyane iyo mu cyumba.”

Igitondo cy’isuku ni gahunda iba mu gihugu hose.Abanyarwanda banyuranye bemeza ko iyi gahunda yaje kunganira umuganda usanzwe uba rimwe mu kwezi. Abayobozi mu nzego z’ibanze bo bakavuga ko ibafasha kwimakaza isuku mu duce bayobora bigizwemo uruhare n’abo bayobora.