Published Tuesday , on 15 November 2022, 09:33:15 by Aisha Umukobwa

Bamwe mu bagabo bazwiho kutita ku ngo za bo, bo mu karere ka Rubavu biyemeje kwisubiraho bakagira uruhare rukomeye mu mibereho myiza y’abagore babo cyane cyane mu gihe batwite.

Ibi babitangaje kuri uyu wa 14 Ugushyingo 2022 ubwo hatangizwaga icyumweru cyahariwe kwita ku buzima bw’umubyeyi utwite n’umwana gifite insanganyamatsiko igira iti" Nta mubyeyi ukwiye gupfa abyara"

Ibirori byo gutangiza uyu munsi byabereye mu murenge wa Cyanzarwe aho abagabo basabwe kugira uruhare rukomeye mu kwita ku buzima bw’umubyeyi n’umwana.

Tuyisenge Anaclet yabwiye NONAHA.COM ko mu gace atuyemo bizwi ko atita ku muryango we,ariko ko nyuma y’inyigisho zatanzwe agiye kwisubiraho.

Ati: " Ni nk’Imana yatumye nza hano rwose ubundi ibintu bijyanye n’abagore n’abana sinjya mbijyamo.No mu mudugudu ba mutwarasibo baranzi ko bitanshishikaza,nka biriya byo guherekeza umugore kwipimisha atwite sinabyigeze cyakora ubu ndumva mfashijwe,umugore wanjye n’ubu aratwite kandi rwose ndamukunda ngiye kubimwereka ntangire mwiteho tuzabyare umwana mwiza."

Munyakazi Ilidefonsi we ngo azwiho gucakira ifaranga agata urugo akazagaruka imifuka yera. Gusa ngo ibyo bigiye kuba amateka

Ati: " Ndi umufundi upatana kubaka inzu nkayirangiza.banyishyura aya mbere nkagenda nkaba iyo nkazasubira mu rugo ari uko yashize.urumva hagati aho simba nzi ngo murugo bariye cyangwa ntibariye(...)Ndakijijwe,nshimiye abayobozi batumye nza hano,inzoga n’inshoreke Imana imfashe mbireke nite kuri Iribagiza(umugore we)wanjye."

Umuyobozi mukuru ushinzwe igenamigambi muri minisiteri y’ubuzima Dr. Uwariraye Parfait yemeza ko uruhare rw’umugabo ari ingenzi mu kwita ku buzima bw’umugore utwite n’ubw’umwana.

Ati “Uruhare rw’umugabo ni ingenzi cyane, n’ubwo umugore ariwe utwite, umugabo nk’ushinzwe urugo akwiye kwita ku mugore kuva atwite, akamuherekeza kujya kwipimisha, akamuba hafi n’igihe cyo kubyara cyagera akamuherekeza ndetse agakomeza na nyuma yo kubyara.”

Yakomeje asaba abagabo kwigisha bagenzi babo akamaro ko kwita ku mugore utwite ndetse n’umuryango muri rusange.

Ati: "Ikindi dusaba abagabo ni ugushishikarizanya hagati yabo gahunda yo kwita ku mubyeyi n’umwana, umubyeyi utwite aba afite ubuzima bubiri aba ari kwitaho, iyo umutakaje abyara n’umwana akahasiga ubizima uba utakaje abantu babiri.

Abagabo bafite uruhare rukomeye cyane, haba ku giti cyabo no mu ngo, haba igihe abagore babo batwite, bagakurikirana igihe cyo kubyara n’igihe cyo kuboneza urubyaro nabo bakabigiramo uruhare.”

Umuyobozi wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage mu karere ka Rubavu, Ishimwe Pacifique yavuze ko mu rwego rwo kugabanya igwingira mu bana ryari kuri 40% mu 2020, bagiye kurushaho kwegera abagabo mu rwego rwo gufatanya n’abagore babo, aho kubatererana.

Ati : "Tugiye kurushaho kuzana uruhare rw’abagabo mu mirerere y’umwana, twarebaga igwingira mu mirire mibi, gusa ariko twaje gusanga hazamo no kuba umuryango ufite amakimbirane"

Yavuze ko ingamba bafashe ari uko buri munsi haba hari urutonde rw’abana bagaragayeho igwingira bagomba kugerwaho n’abajyanama b’ubuzima, ndetse abantu bakavuga icyo babikozeho.

Umunsi w’ibirori byo gutangiza icyumweru cyahariwe kwita ku buzima bw’umubyeyi utwite n’umwana wahujwe no kwizihiza umunsi mpuzamahanga wo gukaraba intoki no kugira ubwiherero wizihizwa buri tariki ya 14 Ugushyingo.