Published Thursday , on 12 December 2019, 01:43:08 by Naomi Irakoze Mugaragu

Bamwe mu babyeyi byagoraga kubona aho basiga abana babo kuko bakora imirimo y’ubucuruzi bwambukiranya imipaka, ubu babonye igisubizo kuko iwabo habonetse urugo mbonezamikurire y’abana bato.

Uru rugo mbonezamikurire rwa Rubavu rurera abana bagera kuri 169 bakomoka mu miryango ifite ababyeyi bakora ubucuruzi bwambukiranya imipaka, Serivisi zitangirwa muri urwo rugo zikaba zirimo imirire n’ubuzima bw’abana, isuku, umutekano no gukangura ubwonko bw’abana, n’uburere buboneye. uru rugo rufasha muri byinshi nk’uko Freya Zaninka De Clercq, Umuyobozi w’ishami ry’imbonezamikurire y’abana bato muri gahunda y’igihugu mbonezamikurire NECDP abivuga.

Zaninka agira ati: "Uru rugo mbonezamikurire rwa Rubavu ruzafasha ababyeyi bakora imirimo y’ubucuruzi bwambukiranya imipaka kubona aho basiga abana babo. Ruzatanga servisi zigenewe abana bato kandi ababyeyi 250 bafite abana bato bahabwa amahugurwa".


Freya Zaninka De Clercq, Freya Zaninka De Clercq, Umuyobozi w’ishami ry’imbonezamikurire y’abana bato muri NECDP

Mukeshimana Louise, umuhuzabikorwa w’ingo mbonezamikurire mu muryango uharanira iterambere ry’umuturage n’uburenganzira bwa muntu, ADEPE, avuga ko uru rugo rwatangiye mu mpera z’ukwezi kwa gatandatu k’uyu mwaka, rukaba rwarajemo abana bajyaga basigwa n’ababyeyi kuri petite bariyeri, ariko ubu bakaba baza kuri uru rugo.


Mukeshimana Louise, umukozi wa ADEPE

N’ubwo rutaramara igihe kinini ariko ngo ni byinshi bakora, agira ati: "Bahagera mu gitondo bagataha nimugoroba, zimwe muri serivisi dutanga ntitujya kure y’inkingi eshanu z’ingo mbonezamikurire, iyo tuvuze izo serivisi, hazamo imirire, ni ukuvuga iyo bageze hano mu gitondo babona igikoma, bakabona ifunguro rya saa sita, bakanaruhuka, kubijyanye n’ubuzima turabapima hakarebwa niba badafite imirire mibi, twasanga bayifite bagakurikiranwa, bahabwa inkingo..."

Akomeza avuga n’izindi serivisi baha abana, akanavuga ko bigisha ababyeyi uburyo bwo kwirinda amakimbirane mu ngo ndetse no kuboneza urubyaro.

Imibare igaragaza ko impuzandengo y’abana bari munsi y’imyaka 6 ari na bo bagenerwabikorwa b’imbonezamikurire z’abana bato ari abana 122 muri buri mudugudu, kubagezaho serivisi zibagenewe bikaba ari inshingano ya buri wese.

Nk’uko NECDP ibivuga, ingo mbonezamikurire zari 4,000 mu mwaka 2017 ubu zimaze kwikuba gatatu kuko zisaga 11,000, ibyo bavuga ko bakesha ubufatanye n’inzego za Leta, imiryango itari iya Leta, amadini n’amatorero ndetse n’ababyeyi ku ruhare bagira muri ibi bikorwa.