Published Saturday , on 16 November 2019, 19:22:09 by Uwimana Joselyne

Bamwe mu bakora uburaya bakorera mu mujyi wa Rubavu bibumbiye muri koperative yitwa ikizere Rubavu, bavuga ko babonye abaterankunga babafasha kwiga undi mwuga nko kudoda, gusuka, kuboha uduseke n’ibindi byabafasha kureka uburaya burundu.

Gusa bavuga ko batangiye kwiga gukora indi mirimo ibateza imbere kuko babona uburaya ari umwuga mubi cyane.

Blandine (izina ryahinduwe) yagize ati, "Jyewe mfite imyaka 36, uyu mwuga nawutangiye mfite imyaka 14, ni mubi kuko uwuhuriramo n’ibibazo byinshi. Nkanjye nabyaye umwana ubu afite I myaka 18. Ikindi uhakura ubwandu ndetse no gukubitwa n’ibindi".

Alice (izina ryahinduwe) yagize ati “Jye mfite imyaka 20, uburaya mbumazemo imyaka ibiri ariko ntakiza nabubonyemo, kuko urakubitwa ugafungwa, nk’igihe wasinze ugateza umutekano muke. Ikindi kurara uhagaze ku muhanda utasezeranye n’uwo urundiriye ni ikibazo ariko nkanjye kuva natangiye kudoda sinzasubirayo, nzakomeza nkore ibyo ntunge umwana wanjye".

Mugabekazi Odile uhagarariye abakora uburaya muri aka karere, asaba ubuyobozi bw’akarere gufasha abafite imishinga batangiye kugirango babashe kwiteza imbere, yagize ati "Akarere turagasaba ko badufasha gukomeza gukurikirana ibikorwa umushinga wa Ihorere munyarwanda (IMRO) wadutangirije wo kwiga imyuga iduteza imbere kugirango tubashe kuva mu muhanda, bakajya badukurikirana bakamenya ibibazo duhura nabyo".

Mwananawe Aimable ni umuyobozi mukuru wa IMRO, avuga ko kubafasha bigamije kubakura mu buraya kandi bikagabanya gukwirakwiza ubwandu bushya bwa SIDA.

Yagize ati "Hari abumva dufasha abakora uburaya cyangwa ubutinganyi akibaza ko ari nko kubibakangurira ariko icyo tugamije ni ukurwanya icyorezo cya SIDA kuko usanga 45% n’ibice birenga iri mu bakora uburaya, akaba ariyo mpamvu tunakangurira kubuvamo bakagira indi mirimo bakora.”

Abakora uburaya bakorere mu karere ka Rubavu bavuga ko ubu bageze kuri 3000 bakaba ari nabo bamaze kwibumbira muri koperative yo kwiga kudoda, kuboha, gusuka ndetse n’ibindi harimo no kwizigamira aho bamaze kugira amafaranga arenga miliyoni 12 mu kigega cyabo.