Published Saturday , on 10 September 2022, 10:01:25 by Bucyibaruta Kabera Samson

Mu karere ka Rubavu kuri uyu wa 9 Nzeri 2022 abarimu,abayobozi n’abandi bafite aho bahurira n’uburezi bazindukiye mu birori byiswe ‘Rubavu abarimu turashima’.

Ibi birori bikaba byabimburiwe n’urugendo rwatangiriye ahitwa ku Gisaha (Imbere y’isoko rikuru rya Gisenyi) rusorezwa kuri Sitade Umuganda.

Mu ibaruwa itumira abarimu, akarere ka Rubavu kavugaga ko ari mu rwego rwo kwishimira iyongezwa ry’umushahara wa Mwarimu no kurebera hamwe uko umwaka w’amashuri wa 2021/2022 warangiye ndetse no gutegura umwaka w’amashuri wa 2022/2023.

Abarimu baganiriye na NONAHA.com bifuje ko iyi gahunda
yasakara hose mu gihugu ; bagashimira umukuru w’igihugu nk’uko Rubavu yabigenje ngo kubwabo gushima ukabigaragaza ni umuco ukwiye kuranga buri wese.

Mutangana Anatole ati: " Imyaka myinshi twitwa ba gakweto,ubu ndatambuka nkumva ndi mwalimu koko.Perezida ndamushima kuko yampaye icyubahiro.’

Uwiragiye Christine : " Nakundaga uburezi ariko bagenzi banjye bakambwira ngo ni umurimo ugayitse,nta mushahara ufatika ndanga mbujyamo imyaka yari ibaye umunani.umushahara nubwo atari mwinshi cyane ariko byibuze perezida yagaragaje ko ikibazo cyacu akizi acyitayeho.turishimye n’abandi babigaragaze tumushimire igihugu cyose."

Intego nyamukuru ya ‘ Rubavu, abarimu turashima’, ni ugushimira Umukuru
w’igihugu no kumugaragariza ko bifatanyije nawe kandi ko bazamushyigikira muri gahunda zose z’iterambere ry’igihugu.

Gahunda zijya gusa nk’iyi yabereye i Rubavu zimaze iminsi zikorwa aho mu minsi yashize mu karere ka Ngoma mu Ntara y’iburasizuba habaye Inama y’uburezi yaguye, ndetse n’akarere ka Nyagatare kakaba Na ko kamaze gutanga ubutumire ku barimu muri gahunda nk’iyi iteganyijwe kuba ku wa 13 Nzeri 2022.

Usibye atundi duce twabihuje n’inama, akarere ka Rubavu ko kagaragaje umwihariko wo gukora urugendo rushimira.