Published Sunday , on 18 September 2022, 18:09:20 by Uwimana Joselyne

Abatuye ahitwa Kanyefurwe mu murenge wa Nyakiriba mu karere ka Rubavu barinubira urugomo rubakorerwa mu masaha y’umugoroba aho bategerwa mu nzira
bakabambura ibyo bafite. Barasaba ubuyobozi gukemura iki kibazo kugira ngoabaturage bajye bagenda amasaha yose ntakwikandagira.

Aba baturage bavuga ko babangamiwe n’abantu batazwi babatega ku masaha ya
y’umugoroba bakabambura ibyo bafite byose,rimwe na rimwe bakanabakubita
bakabakomeretse bagasaba abayobozi ko bakurikirana iki kibazo.

Mukamazimpaka Egidia yagize ati “Njyewe naraje ari ku mugoroba mfite amafaranga
y’ikimina ndetse n’andi yanjye narimfite yose yagera kuri miliyoni n’igice ariko
yose barayanyambuye barayanjyana ndetse banankubita ikintu bamena
agahanga,ni ukuri abayobozi nibadutabare.”

Habiyakare Claude nawe ati “Aha twaragowe ntabwo tugitahira igihe dushakiye
nk’ahandi hose ahubwo ni ugusiganwa kugirango tudatinda gato tukahasiga
ubuzima kuko hano haba bantu bigize ibyihebe,

baragufata bakakwambura barangiza bagakubita bakagusiga uri intere,turasaba ubuyobozi ko bwadutabara natwe tukabaho twisanzuye turi mu mahoro nk’abandi bose”

Umuyobozi w’akarere ka Rubavu Kambogo Ildephonse avuga ko hari intambwe yatewe mu gukemura iki kibazo.

Ati “Mu by’ukuri tugereranyije no mu minsi yashize ikibazo kigenda gikemuka kuko dusaba ko niba umuntu ubangamiye abaturage yafashwe habaho no gukurikirana dosiye ye, abaturage na bo bagatanga ibimenyetso maze agafatwa agahanwa natwe kandi tubigiramo uruhare ku buryo abihanirwa,mu gihe mbere yafatwaga akabura umukurikirana akarekurwa.”

Ubuyobozi bw’akarere ntibugaragaza umubare w’abaturage bakorewe urwo
rugomo, ariko abaturage bavuga ko rumaze gukorerwa abatari bake.