Published Wednesday , on 30 January 2019, 06:53:03 by Uwimana Joselyne

Bamwe mu baturage batuye mu karere ka Rubavu baravuga ko bahangayikijwe n’ubwinshi bw’abajura basigaye barabigize umwuga, bakavuga ko byaba biterwa nuko itegeko rihana uwakoze icyaha cy’ubujura ridakarishye.

Abaturage bavuga ko kuba hari abajura babigize nk’umwuga babibasira mu ngo ndetse no mu nzira banyuramo bibatera ubukene bukabije, bagasaba ko amategeko yakazwa kugirango iki kibazo kigabanuke

Pastor Ruzagiriza Bonifasi yagize ati “Igihugu cyacu cyubakiye ku mutekano, ushobora kuba ufite ibya mirenge umujura yabikoramo rimwe ugasubira kuri zero, nkajye abajura banyibasiye inshuro eshatu mu kwezi bantera mu rugo ndetse no mu nzira barantagira banyambura ibyanjye, ibi biterwa n’uko iyo bamufunze ejo bamurekura akogera akabisubiramo cyangwa kubera igihano kidakanganye akumva nafatwa azagenda agahita agaruka, ariko habayeho igihano gikomeye habaho kwikanga bikagabanuka”

Mukankuranga Esperance niwe ni umwe mu bahatuye, agira ati “Abajura basigaye bariho bafite ubuhanga buhanitse kuko iyo bakwibye barakubarira ukabanza ukagura ibindi nka nyuma y’amezi atatu bakagaruka bagatwara ibyo uba umaze kugura, ibintu bikoma mu nkokora umutekano n’ubukungu byacu, tubona rero uko bashyira ubuhanga mu bikorwa bibi bakora ari nako hagashyizwe ingufu mu itegeko ribahana”.

Me Serugo Michel, umuhuzabikorwa wa MAJ mu karere ka Rubavu avuga ko amategeko atorwa n’abaturage nabo bakayakorera ubugorangingo

Yagize ati “Ubusanzwe amategeko ashyirwaho n’abaturage, byumvikane ko n’iri tegeko rihana icyaha cy’ubujura basaba ko ryakongerwamo imbaraga ryashyirwaho bitewe n’ibyifuzo byabo, iyo rimaze gutorwa tureba niba ntawe ribangamiye ku mpande zombi rikabona gushyirwa mu bikorwa, gusa igihe ibyo bitarakorwa dusaba abaturage kwicungira umutekano kuruta uko bawuharira abandi, ufashwe agashyikirizwa inzego bireba”.

Umuyobozi w’umuryango Ihorere mu nyarwanda (IMR) mu Rwanda, Mwananawe Aimable avuga ko hari itegeko rishya ryasohotse muri 2018, yagize ati “Hari itegeko ryavuguruwe rihana kandi rirakajije turizera ko rizafasha, niyo mpamvu tuba tugomba kubasobanurira kuko nk’ubu ntibaba bari bwarimenye”.

Iki ni kimwe mu bibazo byagarutsweho cyane mu cyumweru cyahariwe ubufasha mu by’amategeko byabereye mu karere ka Rubavu aho imiryango itandukanye itari iya Leta yaganirije abaturage n’inzego z’ubuyobozi bagasobanurirwa uburenganzira bwabo mu by’amategeko.