Published Friday , on 9 September 2022, 12:44:57 by Aisha Umukobwa

Amakimbirane mu miryango ni kimwe mu bibazo by’ingutu byagarutsweho mu inteko rusange y’inama y’igihugu y’abagore CNF ku rwego rw’akarere, yabaye kuri uyu wa 8 Nzeli 2022 mu cyumba cy’inama cy’ibiro by’akarere ka Rubavu.

Umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage Madam Ishimwe Pacifique yaje muri iyi nama aturutse mu yindi yari yiganjemo abagabo ku kigero cya 99%.

Akibamenyesha ko agiye kujya mu yindi nama ihuriwemo n’abagore bahagarariye abandi, abo bagabo bamutumye ngo “Ubatubwirire bakemure ikibazo cy’amakimbirane mu ngo.”

Mu ijambo yagejeje ku bagore bahagarariye inama y’igihugu y’abagore kuva ku rwego rw’akagari kugera ku rw’akarere, Madam …yabasabye gutsindagira umwotso kuri icyo kibazo bahereye mu ngo zabo.

Ati: “Ntabwo wajya gukemura iby’ahandi iwawe bitameze neza.Ingo zose ni ingo ariko zitandukanira ku buryamo;si amafaranga cyangwa inzu nziza zitandukaniraho, zitandukanira ku mibanire y’abo tubana nabo.”

Umuryango uteye imbere kandi utekanye ni umwe mu mihigo ikubiye muri migabo n’imigambi ya manda ya perezida wa republika Paul Kagame isigaje imyaka ibiri ngo irangire.

Aba bagore bahawe umukoro wo gukora ibishoboka byose ngo iyi manda izarangire hari igikozwe ku kibazo cy’amakimbirane mu miryango.

Madam Ishimwe yababajije ati: “Harakorwa iki ngo iyi myaka ibiri isige hari icyo dukoze kigaragara? Ubundi twakwiye kwicara ahangaha tuganira ku buzima bw’abo twafashije; tureke gusisibiranya dukore,

Hari uwanyoherereje ifoto ya raporo ngo y’inteko rusange y’inama y’igihugu y’abagore hafi ya bose ari abagabo gusa ukibaza inteko y’abagore yitabirwa n’abagabo benshi abagore ari nka batanu ibaho? tuba twibeshya. Buriya ikintu kizira ni ukwibeshya ko urimo kubeshya abandi.”

Yakomeje asaba abagore bahagarariye abandi mu nama y’igihugu y’abagore gukora bikagaragarira mu musaruro, anagira inama abumva badashoboye inshingano batorewe ko babimenyesha bagasimbuzwa abandi aho kudindiza imihigo.

Bamwe mu bagore bitabiriye iyi nama bagaragaje ubushake n’ubushobozi bwo gukora iyo bwabaga kugira ngo amakimbirane mu muryango acike.

Abahawe ijambo bahurije ku bufatanye no guhanahana amakuru ku mibanire y’ingo mu midugudu batuyemo hagamijwe kumenya aho bitagenda neza kugira bishakirwe umuti.

Uwavuze mu izina ry’inama y’igihugu y’abagore mu murenge wa Bugeshi yavuze ko biteguye kwesa imihigo yose ku kigero cy’100%.

Ngo bagiye kongera ubufatanye na komite nyobozi mu nzego zinyuranye bahereye ku midugudu; bakagirana ibiganiro byihariye mu buryo buhoraho n’abagore ndetse n’abakobwa kuva ku bafite imyaka 18 kuzamura.

Haracyarimo agasigane…

Umurenge wa Nyamyumba,Rugerero n’uwa Rubavu ni imwe muyashyizwe mu majwi nk’ahantu hakunze kurangwa amakimbirane mu miryango.

Iyi mirenge kandi ngo ni imwe mu ifite abagore n’abana benshi bata ishuli bakajya gusabiriza mu murenge wa Gisenyi; kimwe mu bifatwa nk’ingaruka z’amakimbirane mu miryango.

Abavuze mu izina ry’iyi mirenge ubwo babazwaga ingamba bagiye gufata ngo bikemuke; basaga nk’abaca amarenga ko bakora bonyine bikaba aribyo bituma ikibazo kidakemuka burundu.

Uwavuze mu izina ry’inama y’igihugu y’abagore mu murenge wa Nyamyumba yagaragaje ko hashobora kuba hari icyuho mu mikoranire y’inzego.

Ati: “Ntako tutagira(…)Iyo urebye umuntu wahawe igishoro akakirya mu minsi ibiri agasubira ku muhanda ni ingeso. Bari bakwiye gufatwa bakajyanwa ahantu nk’iminsi mike bakaganirizwa,ubuyobozi nibudufashe mu kugenzura uwahawe igishoro niba koko yarakoze ibikwiye”

Uwavuze mu izina ry’inama y’igihugu y’abagore mu murenge wa Rugerero we bisa nk’aho akora wenyine.

Yagize ati : “Mu byukuri buriya ntako ntagira kugira ngo bariya bana boye kuza guteza impagarara mu murenge wa Gisenyi; abagore basabiriza bo hari uburyo nabigenje ,

kuburyo n’ umanutse abandi batangiye gukora ababivuyemo barampamagara bati bati ko tuzonzwe na runaka(…)Urumva ko nibura ntacyo umuntu aba atakoze.”

Amashyiga ashyigikiye ubuyobozi bw’igihugu

Umuyobozi ushinzwe imiyoborere myiza mu karere ka Rubavu yatanze impanuro z’uburyo urwego rwa CNF rwakora neza bigatanga umusaruro ushimishije.

Abikuye ku mvugo ya Perezida Kagame Paul yavuze ko ubuyobozi bw’igihugu bwubakiye ku bintu bitatu byingenzi aribyo ‘Ubumwe, kwemera kubazwa inshingano no gutekereza byimbitse’

Ubumwe ni ugufatana urunana kw’abagize inzego zinyuranye z’ubuyobozi,umwe akareberera mugenzi we nk’aho yirebere ubwe.

Kumva ko gukemura inshingano ushinzwe uko bikwiye bituma inshingano z’undi zinoga kurushaho ngo bishyigikira ‘ Ubumwe’ mu muyobozi bw’igihugu.

Ati: “Tureke kwitana bamwana.Abagore bati ba gitifu ntibadufashije , na bo bati mwaratowe, ko mwatowe mwakoze iki?Ugasanga duhora muri urwo. Mureke dushyireho ingamba, twumvikane dushyire ibintu mu bikorwa.”

Kwemera kubazwa inshingano ni itegeko kuri buri muyobozi wese. Ngo ibi bituma umuyobozi akora cyane kugira ngo azabone ibikorwa amurikira abamubaza inshingano.

Yagarutse ku mihigo,ati : “ Iyo wahize urasinya.Ese ku mudugudu imihigo barayizi? bayifite yanditse?ccyangwa bayivuga mu mutwe? raporo itangwa ryari igatangwa na nde? Iyo ibi bidahari uhabwa zero kandi wakoze. Inshingano uzazibazwa kuko wazikoze ukazandika ukazitangira raporo.”

Gutekereza cyane byo ngo bifasha umuyobozi kwishakira ibisubizo biganisha ku ishyirwa mu bikorwa ry’inshingano ashinzwe.

Iyi nama yitabiriwe n’abagorebahagarariye abandi mu nama y’igihugu y’abagore bagera kuri 200 baturutse mu nzego zinyuranye kuva ku rwego rw’igihugu kugera ku rwego rw’akagari.
Abatabiriye iyi nama bahize gushyira mu bikorwa imyanzuro 17 ku kigero cy’100%.