Published Wednesday , on 29 January 2020, 10:49:44 by Uwimana Joselyne

Imwe mu miryango itegemiye kuri Leta iravuga ko kugirango inda ziterwa abangavu zicike burundu hakenewe n’imbaraga z’amadini n’amatorero kuko ngo bo usanga abaturage babagirira icyizere cyane kurusha abandi.

Mugisha Jule ushinzwe ibikorwa bya IMRO (Ihorere munyarwanda organization), yagize ati "Abanyamadini n’amatorero twumva bakwiye kudufasha kurwanya iki kibazo kuko bo abayoboke babo babumva kurusha abandi, kandi bo baritabira ku munsi baba basengeyeho, bagiye badufasha kubyamagana no kubirwanya byagira akamaro kanini bigatanga umusaruro urushije ku byo twakoraga."

Abraham Tumusifu ni umukristu usengera asengera mu itorero rya Methodiste, nawe asanga mu guhangana n’iki kibazo hakenewe imbaraga z’amadini n’amatorero, agira ati "Nibyo koko abafite inshingono mu matorero dukwiye gushyiramo imbaraga mu gushishikariza abakirisitu kwita kuri iki kibazo. Kandi tubishyizemo imbaraga byagira umusaruro. Bizakunda kuko nkanjye mpagarariye urubyiruko kandi aho hose barimo."

Muri Rubavu hakorera imiryango isaga 30 ihuriza hamwe mu kurwanya inda ziterwa abangavu ndetse no kubungabunga ibidindiza uburenganzira bwa muntu, bakanarebera hamwe icyo bakora kugirango barusheho guhangana n’ibibazo biba byugarije abaturage .