Published Wednesday , on 20 March 2019, 08:36:22 by Christophe Hitayezu

Kimwe no mu tundi duce tw’igihugu, abaturage bo mu karere ka Rubavu bavuga ko imyenda, ibiribwa n’ibindi bikoresho bikorerwa mu Rwanda (Made in Rwanda) bigihenze cyane ugereranyije n’ibituruka hanze cyane mu gihugu baturanye cya Repubulika iharanira demokarasi ya Congo, bigatuma iyo bahaha ibihendutse ari byo biza mu mahitamo yabo ya mbere, gusa Leta y’u Rwanda yemeza ko yashyizeho ingamba yizeye ko mu gihe cya vuba ibiciro by’ibikorerwa mu gihugu bizaba bihangana n’ibiva hanze.

Niyibigena Elie ni umwe mu baturage twasanze ku mupaka w’u Rwanda na Congo ahazwi nka ’Petit barierre’, agira ati "Muri Kongo haba hari imyenda ihendutse, haba hari inkweto zihendutse utasanga mu Rwanda", gusa avuga ko nibura ku biribwa ariho usanga ibiciro byo mu Rwanda bidatandukanye cyane n’ibiva hanze.

Kuri petite barierre urujya n’uruza rw’abaturage b’u Rwanda n’aba Congo rushimangira imihahiranire y’ibihugu byombi

Undi mubyeyi twaganiriye yagize ati "Ibya Made in Rwanda birahenze, turabizi ko bifite ubuziranenge kuko biba bitarambawe n’abandi bantu, ariko mubwire abafite inshingano mu by’ubucuruzi babigabanye ibiciro kandi hakorwe ibintu biri ’original’ kuko turamesa bigahita bicuya".

Abaturage twaganiriye kuri uyu mupaka bavuga ko kugabanya ibiciro by’imyenda ikorerwa mu Rwanda byanagira uruhare mu kugabanya icuruzwa rya caguwa ikunze kugaragara muri aka karere.

Kuri uyu wa kabiri tariki 19 Werurwe, mu biganiro byahuje abikorera bo mu karere ka Rubavu n’ikigo gitsura ubuziranenge (RSB), ubuyobozi bw’aka karere bwavuze ko bugiye gushyira hamwe abakora imyenda kugirango barusheho gukora ibintu byiza kandi bihendutse, Manirakiza Jean de Dieu ushinzwe iterambere ry’umurimo mu karere ka Rubavu avuga ko abadozi bahurijwe hamwe muri koperative kandi akarere kari kuyishakira imbaraga zishoboka ngo irusheho kunoza ibyo ikora, agira ati "Turi kuyishakira ibikoresho bigezweho tuzasimbuza ibyo ifite ku buryo mu minsi ya vuba za caguwa tuzazisimbuza ibyakorewe hano iwacu i Rubavu".


Manirakiza avuga ko hari icyo akarere katangiye gukora mu guteza imbere ibikorerwa mu Rwanda

Inzego zishinzwe ubuziranenge mu Rwanda zivuga ko zishyize imbaraga mu guha ubumenyi abafite inganda kugirango bakore ibintu byiza, Muriro Anicet ni umuhuzabikorwa wa gahunda ya Zamukana Ubuziranenge muri RSB, agira ati "Turimo kugerageza gutanga amahugurwa, tugatanga ubumenyi bufasha abanyarwanda bakora ibicuruzwa kugirango ibyo bakora bibe byahura na bya byifuzo by’abanyarwanda".


Muriro aganira nabanyamakuru

Ikiguzi kigenda mu gukora ibicuruzwa ni kimwe mu bigira uruhare mu kubibona ku isoko bihenze, Minisiteri y’ubucuruzi n’inganda ivuga ko yatangiye gufasha abanyenganda kugabanya iki kiguzi, Bambarisha Josephine ni umukozi ushinzwe iterambere ry’inganda muri iyi Minisiteri, agira ati "Leta yiyemeje korohereza abashoramari kuba batumiza ibikoresho by’ibanze hanze bakuriweho imisoro, tukaba tunashishikariza ibigo by’imari kuba byakorohereza abashoramari kubona igishoro mu buryo bworoheje", yongeraho kandi ko inganda zagabanyirijwe igiciro ku mashanyarazi.

Mu bukangurambaga RSB irimo mu gihugu hose, inamenyesha abikorera ko hatangiye gutangwa ikirango cya Made in Rwanda gihabwa ibikorerwa mu Rwanda mu buryo bw’ikoranabuhanga butakwiganwa, ikihanangiriza ko nta muntu wemerewe kwita ibyo yakoze byose Made in Rwanda kandi iki kigo kitarabipima ngo kibihe ikirango kuko ari cyo cyonyine cyemeza ko icyakozwe cyujuje ubuziranenge.

Abikorera b’i Rubavu bitabiriye ubukangurambaga basobanuje byinshi ku birango by’ubuziranenge