Published Monday , on 26 September 2022, 16:50:35 by Aisha Umukobwa

Bamwe mu babyeyi bafite abana batangiye kwiga mu mwaka w’amashuli wa 2022-2023 batangajwe n’uburyo igiciro cy’isahani y’icyuma ibigo byabasabaga kugurira abana cyikubye kabiri mu munsi umwe.

Hashize imyaka irenga ibiri Minisiteri y’uburezi ishyizeho gahunga itegeka abanyeshuli gufatira ifunguro rya kumanywa ku ishuri mu bigo by’amashuli abanza ya Leta.

Ibi byatumye mu bikoresho umunyeshuli asabwa kuba yitwaje hajyamo isahani n’ikiyiko.Bimwe mu bigo by’amashuli bitegeka ababyeyi kugurira abana isahani y’icyuma kubwo kubarinda ingaruka mbi z’uburwayi bashobora guterwa n’ibikoresho bya purasitike nk’uko ubushakashatsi bwabigaragaje.

Kuri uyu wa mbere tariki ya 26/9/2022 hari ababyeyi bagiye gutangiza abana babo bitwaje amasahani ya purasitike maze ubuyobozi bwa kimwe mu mashuli abanza yo mu karere ka Rubavu, Umurenge wa Gisenyi bubasaba kuyagurana bakazana ay’icyuma.

Aba,basanze igiciro babwiwe na bagenzi babo bari baje bayitwaje cyikubye kabiri ku isoko.
Bavuze ko ibi ari uguca Leta mu rihumye, bagafatirana umuturage mu bihe arimo.
NONAHA.COM yakusanyije ibitekerezo binyuranye kuri iyi ngingo.
“Bamaze kuyanga,mbaza umubyeyi twari twegeranye ngo ayiguriye he?arandangira anambwira ko ayiguze 400.Kubera ko nabonaga amasaha yo kurya ashobora kugera ntaraza iy’icyuma kuko iya purasitike bari bamaze kuyanga nahise nihuta njyayo,mbajije ngo ni 800!mugutinda ngo ndimo ndaciririkanwa uwo mugabo arambwira ati ahubwo nuzuyaza ziragushirana.” Naheke Speciose,Umubyeyi

“ Numiwe! Ni ubwa mbere nabona ikintu kigura amafaranga runaka mu gitondo, sa sita kikikuba kabiri.Singizi se ndaziguze kuri 800! Ni ebyiri ntanze 1600.Ibi ni uguca Leta mu rihumye,urabona ku bindi bicuruzwa nk’amakayi byo ntibabikora ariko mu bindi bisanzwe nk’amashuka n’inkweto umucuruzi acirira bitewe n’uko akubona.ubwo bigeze aho batinyuka isahani igakuba kabiri igiciro yaguraga,Leta izarebe ukuntu izajya ibigenza.”Karangwa Idrissa,umubyeyi

“ Mpuye n’umuvandimwe ninjira hariya mu marembo y’iki kigo arambaza ati ese wibutse kuzana iy’icyuma? Nti shwi! n’isanzwe ntayo, numvaga ko ndayigura ndibagirwa(…)Nahise musigira umwana nyarukira hariya ku isoko nsanga ngo ni 800 ndumirwa;kandi ntiwazuyaza kuyatanga kuko urabona turi kuwa mbere nanjye ngomba kujya mu bindi n’umwana kandi nkamusiga nizeye ko sasita ararya nta kibazo.Gusa, ibi bintu sibyo Leta izashake ukuntu ibifatira ingamba.”Mwiseneza Grace,umubyeyi