Published Wednesday , on 31 October 2018, 10:53:07 by Christophe Hitayezu


Ikigo nderabuzima cya Rugerero kiri mu murenge wa Rugerero mu karere ka Rubavu cyahinduriwe inshingano zo gutanga serivisi z’ubuvuzi rusange kigirwa icyihariye ku buvuzi bwa Ebola igihe cyose iyi ndwara yagera mu Rwanda.

Ibi byakozwe mu rwego rwo kwitegura guhangana n’icyorezo cya Ebola cyagaragaye mu bice bituranye n’u Rwanda bya Repubulika iharanira demokarasi ya Congo muri Kanama uyu mwaka.

Ku wa mbere tariki 29 Ukwakira 2018, minisiteri y’ubuzima yagaragaje uko iki kigo cyagizwe icy’ubuvuzi bwa Ebola cyiteguye gutanga iyi serivisi igihe hagaragara umuntu ufite ibimenyetso byayo.

Ibyagaragajwe byari bikubiye mu mwitozo w’abaganga bahuguriwe kuvura Ebola, wagaragaje uko umuntu ugaragaweho ibimenyetsi by’iki cyorezo yakurwa mu bandi, uko yagezwa kuri iki kigo, uko yakwitabwaho, ndetse n’uwo iyi ndwara yakwica uko yashyingurwa, bigaragazwa ko iki kigo kibifitiye ubushobozi ku kigero kiri hejuru ya 95%.

Dr. Kanyankore William, Umuyobozi w’ibitaro bya Gisenyi avuga ko umuntu ugaragaje ibimenyetso bya Ebola birimo umuriro urengeje 37.5 kandi akaba yarageze mu gihugu cyagaragayemo Ebola, yihutira kugezwa mu bigo nk’ibi byateganyijwe. Rugerero ikaba ibaye iya kabiri nyuma ya Kanombe mu mujyi wa Kigali.

Dr Nyamusore Mwanza José uyobora ishami rishinzwe kugenzura no kurwanya indwara z’ibyorezo muri RBC avuga ko Ebola iyo igaragaye kare ivurwa igakira ari nayo mpamvu inzego zose ndetse n’abaturage basabwa gutanga amakuru kare ugaragaje ibimenyetso agapimwa basanga ariyo akavurwa.

Hasobanurwa neza ko nta Ebola iragaragara mu Rwanda, imyitozo yakozwe ikaba yari igamije kureba ko amahugurwa yatanzwe yashyirwa mu bikorwa uko byagenwe, Dr. Nyamusore yagize ati “Nta Ebola iragaragara mu Rwanda, ibi byose ni ugukomeza kurinda ubusugire bw’igihugu. Izi ngamba sibwo tuzitangiye, uyu munsi wari umwitozo nyuma yo guhugura inzego zitandukanye, twahuguye abapolisi, abasirikare, abaganga n’abandi bose bireba, uyu munsi kwari ukugirango dushyire ya masomo mu bikorwa”.

Uyu muyobozi avuga ko uturere twa Rusizi, Gasabo na Rubavu twatanze ubutaka, hakaba hari gahunda yo kubaka ibikorwaremezo bihoraho byiteguye kuvura indwara nk’izi.

Avuga ko ibikorwa byo kwitegura Ebola bifite ingengo y’imari y’amadolari ya Amerika agera kuri Miliyoni eshatu.

Umuyobozi w’Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima RBC, Jeanine Condo, yizeza ko u Rwanda ruhagaze neza ku myiteguro yo kwita ku muntu ushobora kugaragarwaho n’iyi ndwara.

Dr. Muvunyi ushinzwe ubuvuzi rusange muri Minisiteri y’ubuzima avuga ko u Rwanda rufite ubushobozi bwo gupima rukanemeza ko umuntu arwaye Ebola cyangwa atari yo, bitandukanye no mu minsi ishize aho byari gusaba kujya gupimisha hanze yarwo.

Bimwe mu bimenyetso abantu bakwiye kubona bakihutira kwisuzumisha ni ukugira umuriro mwinshi, kurwara umutwe, kubabara mu ngingo, kuruka, guhitwa, kugira inkorora, kubabara cyane mu nda, kugira ibiheri ku mubiri no gutukura amaso ndetse no kuva amaraso mu myenge y’umubiri.


Uko umurwayi akurwa mu ngobyi y’abaryayi

Abari mu ivuriro bose baba birinze n’imyambaro yabugenewe, abambaye batya ni abari ahakirirwa ufite ibimenyetso mbere yo gusuzumwa


Aba ni abakurikirana umurwayi, baba birinze mu buryo bukomeye

Hanitojwe uko umurambo utwarwa n’uko usuzumwa


Uwishwe na Ebola ashyingurwa n’abakorerabushake ba Croix Rouge babihuguriwe hakurikijwe umuco n’imyemerere by’umuryango we, abagize umuryango n’inshuti zawo bashyirirwaho aho batagomba kurenga