Published Wednesday , on 2 November 2022, 12:00:07 by Aisha Umukobwa

Mukakalisa,umubyeyi w’abana bane bari mu kigero cy’imyaka iri hagati ya 11 n’ine avuga ko izamuka rikabije ry’ibiciro by’ibiribwa ku isoko ryatumye yigiza inyuma amasaha yo gufatiraho ifunguro kugira ngo abana barye kabiri ku munsi aho kuba gatatu nk’uko byari bisanzwe.

Isi muri rusange irimo guhangana n’ingaruka z’ihindagurika ry’ibihe ryateje uruzuba rukabije rwangije imyaka mu mirima,umusaruro ugera ku isoko uba muke bizamura igiciro cyawo.Mu Rwanda,Abahinzi n’ubu bakaba batizeye kuzabona umusaruro uhwanye n’ibyo bahinze.

Politiki y’ubuhinzi mu Rwanda ishimirwa kuba yarabashije kugabanya ingaruka uruzuba rwinshi rwagize ku buhinzi.Gahunda yo guhuza ubutaka no gufasha abahinzi kubona ibikoresho bibafasha kuhira imyaka mu murima mu gihe imvura yabaye nkeya ni ibyanshimwe n’ uhagarariye ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku buhinzi n’ibiribwa (FAO) Madam Coumba Dieng Sow ubwo hizihizwaga umunsi mpuzamahanga w’ibiribwa ku isi wizihizwa buri tariki ya 28 Ukwakira.

Kuri uyu munsi kandi, minisitiri w’ubuhinzi mu Rwanda Dr Mukeshimana Gérardine yatangaje ko abahuje ubutaka boroherezwa kubona ifumbire,bikazamura umusaruro.

Ni muri urwo rwego Leta y’u Rwanda yatangije gahunda yo kunganira abahinzi hirya no hino mu gihugu ibaha ifumbire ya DAP n’iya IREE ku buntu.

N’ubwo Leta iri gukora iyo bwabaga ngo irinde ko amapfa yazatera u Rwanda,Inzara ikabije yo yamaze kwibasira benshi mu baturage ku buryo bamwe mu babyeyi bafite abana bari munsi y’imyaka itanu bafite impungenge zo kuzibasirwa n’ imirire mibi mu ngo za bo.

Muri iyi nkuru,turagaruka ku mubyeyi Mukakalisa(izina yahisemo ko tumuhimba) uvuga ko agiye kumara umwaka agowe no kubona ibyo kurya bihagije mu muryango we ugizwe n’abantu batandatu.Ngo usibye kugabanya ingano y’ibyo kurya,yahisemo no kongera amasaha ari hagati y’ifunguro n’irindi kugira ngo biganye inshuro zo gufata ifunguro ku munsi.

Yagize ati: "Kimwe n’abandi,nagize ngo ni ibisanzwe ibiciro si ubwa mbere bizamutse bizagera aho bimanuke dukomeze ubuzima.Ndabyibuka icyo gihe twahahaga ukwezi gushize umufuka w’umuceri,ibido y’amavuta,igitoki,ibiro 50 by’ibirayi bikaba biri aho utundi dukenewe tukajya tutugura kuri butike.

Rimwe byarashize igihe cyo kugura ibindi biranga kuko urumva ibiciro byari hejuru bisaba ko tugabanya tugahaha ibiri munsi y’ibyari bisanzwe.Urumva ko byari ngombwa no kugabanya ibyo twatekaga kugira ngo turebe ko byabindi bike twaguze bizamara iminsi 30 nk’ibisanzwe.Guteka ibiro bitatu wari usanzwe uteka bitanu byasabaga ko njye mbaharira bo n’umukozi nkaza kurya nimugoroba na papa wabo yaje."

Mukakalisa yaje gusezerera umukozi we atari uko ananiwe akazi.

Ati:" Ntacyo namunenga kijyanye n’akazi.Inzara yari imaze kumugaragaraho ku buryo hamwe n’imirimo yo mu rugo hari ubwo wamuhamagaraga yahaguruka yihuta ukabona agize akantu k’isereri."

Mu nseko itwikiriye agahinda,Mukakalisa yaganiriye uko inzara yinjiye mu rugo rwe ayireba.

"Byatangiye nko mu kwa kabiri k’uyu mwaka bihurirana ari ibintu mbona ko koko bigoye.Urumva nari maze gusezererwa mu kazi kubera alimentation nakoragamo bagabanyije abakozi bitewe n’uko abakiriya wabonaga bitakimeze nka kera ,bukeye kabiri ibiciro by’ibiribwa birazamuka ku buryo buri wese yikanzemo(...)Urumva ibihumbi 162 umugabo ahembwa;kubiryamo ,ukishyura ishuli narabibonaga ko ubuzima bugiye kugorana."

Yunzemo ko aha,ariho yigiriye inama yo kurya rimwe ku munsi;ifunguro rya mugitondo n’irya sasita akabiharira abana n’umukozi kuko yarafite icyizere ko azongera kurya nk’uko bikwiye ubwo ibiciro ku isoko bizaba byamanutse ariko ubu ngo atewe kwiheba n’uko igihe kibaye kirekire kandi nta kimenyetso cy’uko biteganya guhinduka abona.

Kuva mu biruhuko bikuru bisoza umwaka w’amashuli wa 2021-2022,Mukakalisa yatangiye kwigiza inyuma amasaha abana bari basanzwe bafatiraho amafunguro agamije kugabanya inshuro bagomba kuyafata.

"Mu minsi yo kwiga ntibyashoboka kuko sasita baba bagomba kurya ngo basubire ku ishuli,ariko muri week end ndabikora no mu biruhuko nabahaga icyayi sa yine cyangwa na zo nkazirenza ubundi nkirengangiza nkongera kubagaburira ahagana ku mugoroba nkirinda kubaryamisha ku manywa kugira ngo nijoro baryame kare kandi urumva nabwo hari ibyo ugera aho ukazibukira nk’ibishyimbo birahenze no kubiteka bisaba amakara menshi(...)Birababaje,mfite impungenge ubu z’uko nshobora kuzarwaza bwaki."

Mukakalisa avuga ko ikibazo cy’imirire igoye ishingiye ku izamuka rikabije ry’ibiciro by’ibiribwa ku isoko agisangiye na benshi mu bo baganira.

Ministre w’ubuhinzi n’ubworozi Dr Gerardine Mukeshimana aherutse gutangaza ko Leta ifite ibigega yahunitsemo imyaka yatabara abaturage igihe iki kibazo cy’inzara ivugwa mu ngo nyinshi cyahinduka amapfa.