Published Saturday , on 9 March 2019, 06:58:50 by Christophe Hitayezu

Ubwo twasuraga bamwe mu bahinzi bo mu karere ka Ruhango, twasanze hari ibikorwa by’ubuhinzi byangiza ibidukikije bikanatuma batabona umusaruro ushimishije.

Hari abaturage batarumva guhuza ubutaka bigatuma badahingira rimwe ndetse ngo n’imyaka ikurikiranirirwe hamwe bityo bigatuma bateza neza.

Ibi twabibwiwe na Mukandamage Seraphine we uhingira ibigori mu gishanga cya Nkondogoro giherereye mu mudugudu wa Gihinga akagari ka Ntenyo ho mu murenge wa Byimana mu Karere ka Ruhango aho bahuje ubutaka bahingaho ibigori.

Yavuze ko abatishyize hamwe bigorana guhinga kinyamwuga bigatuma babona umusaruro udashimishije.

Yongeyeho ko hari abatema amashyamba adakuze kugira ngo babone ibiti byo gushingirira ibishyimbo ngo bikaba bigira ingaruka ku mihindagurikire y’ikirere.

Musabimana Consolée uhinga mu gishanga cya Nyagafunzo avuga ko gukorera mu mashyirahamwe byatumye umubano we n’abandi usugira kandi bikaba byaranoroheje kuzamura imyumvire y’abahinzi benshi ku ruhare rwabo mu kurengera ibidukikije.

Rusiribana Jean Marie Vianney, umuyobozi w’Akarere ka Ruhango wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru yavuze ko bafasha aba bahinzi ku kugera kuri uru ruhare rwabo babegereza amafumbire y’imborera, baha amatungo abatayafite, babafasha mu guca imirwanyasuri ndetse no gutunganya ibishanga.