Published Wednesday , on 27 February 2019, 10:39:40 by Jean Claude Muvunyi

Imibare igararagaza ko aka karere gafite ibishanga biri ku buso bwa hegitare 2298 , ariko 887 gusa nizo zatunganyijwe nk’uko twabitangarijwe na Rusiribana ushinzwe iterambere n’ubukungu byako.

Kuri uyu wa 22 Gashyantare nyuma yo gusura bimwe mu bishanga by’Akarere ka Ruhango tugasanga hari ibidafashwe neza, ubuyobozi bwako bwasabye abahatuye bose kugira uruhare mu kubibungabunga.

Abaturage twaganiriye bavuga ko hakiri ibishanga byinshi bidatunganyije bityo bigatuma amazi arimo adakoreshwa neza mu buhinzi.

Mu gihe cy’imvura imirima ya Mivumbi Narcisse wo mu mudugudu wa Kavumu mu kagari ka Ntenyo, iherereye mu gishanga cya Nyagafunzo yarengerwaga n’amazi y’imyuzure naho mu gihe cyo mu mpeshyi cya gishanga kigakama ku buryo amazi yo kuhira imyaka yabaga ari ingume.

Mukandamage Seraphine umuhinzi w’ibigori mu gishanga cya Nkondogoro giherereye mu mudugudu wa Gihinga akagari ka Ntenyo ho mu murenge wa Byimana , avuga ko bagerageza gusukura imigezi , ariko kuba imisozi igikikije hatarwanyijeho isuri ngo bituma kiguma kwangirika.

Asanga hakenewe guca imirwanyasuri no guteraho ibiti n’ibyatsi kugira ngo bijye bifata ibitaka bimanukanwa n’isuri bikajya gusiba imigezi ndetse bikanangiza imyaka ihinze muri ibyo bishanga.

Umuyobozi w’Akarere ka Ruhango ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Rusiribana Jean Marie Vianney asobanura ko hari ibishanga bitaratunganywa bihenze bagomba kurindira inkunga ngo bibone gutunganywa.

Uyu muyobozi yasabye abahinga mu bishanga kujya basukurira imigezi igihe ndetse bakanatera ibyatsi ku nkengero z’ibishanga kugira ngo bijye biyungurura amazi y’imivu akagera mu migezi ari urubogobogo.

Yanihanangirije abakiragira ku gasozi kuko inka zangiza ibidukikije bigatuma habaho isuri.

Muri aka karere higanjemo ubucukuzi bw’umucanga ndetse n’ibumba, Rusiribana avuga ko ubikuramo aba afite amasezerano yo gusubiranya ahangijwe.

Umubare munini w’abatuye Ruhango utunzwe n’ubuhinzi n’ubworozi , ariko usanga ubuso bunini bw’ibishanga budatunganije.


Uyu mugezi wo mu murenge wa Byimana ufite amazi menshi ariko ntabyazwa umusaruro uko bikwiye

Ikigo cy’igihugu gishinzwe guteza imbere ubuhinzi RAB, giheruka kwaka urutonde rw’ibishanga biri muri aka karere kugira ngo bizatunganywe ku ikubitiro bakazahera ku cya Kiryango cyanamaze gukorerwa inyigo.