Published Saturday , on 16 June 2018, 22:02:22 by Bucyibaruta Kabera Samson

Mu gikorwa cyo gusoza icyumweru cyahariwe uburezi Gaturika, ababyeyi basabwe kujya bakurikirana imyigire y’abana babo aho kubaharira abarimu.

Nsabimana Jean Claude uhagarariye ababyeyi barerera muri Paruwasi ya Rutongo avuga ko ababyeyi bakwiye gufata iya mbere bakajya basura abana babo ku mashuri kenshi gashoboka, kuko bagomba gukurikirana uburere bw’abana babo bakajya banamenya ibibazo bahura na byo ku ishuri bakabasha kubikemura bikiri mu maguru mashya.

Mu magambo atandukanye yagiye agarukwaho n’abitabiriye uyu muhango bagiye bagaruka cyane ku gushimira uruhare runini kiriziya Gaturika igira mu burezi bw’u Rwanda.

Sebageni Athanase uhagarariye abarezi bo muri iyi paruwasi, yagarutse cyane ku gushimira kiriziya Gaturika idahwema mu kugaragaza imbaraga mu guteza uburezi bw’u Rwanda imbere, yagize ati ”kiriziya Gaturika igira uruhare runini mu kubaka ubunyarwanda kandi igatuma umuntu aba umuntu nya muntu".

Ubuyobozi bw’umurenge wa Ntarabana urimo iyi Paruwasi bwashimiye abanyamadini bafasha igihugu kubaka ejo hazaza heza bihereye mu rubyiruko, anasaba ko bagomba guhagurukira hamwe bakarwanya abakoresha abana imirimo ivunanye cyane cyane igaragara muri kano gace aho usanga bamwe bajyanwa mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro bakavutswa amahirwe yo kwiga"

Uyu munsi wizihijwe ku wa 14 Kamena 2018 muri Paruwasi ya Rutongo iherereye mu karere ka Rulindo mu murenge wa Ntarabana, Akagali ka Kiyanza, ku kigo cy’amashuri yisumbuye cya G.S Kayenzi, urangwa n’ibikorwa bitandukanye birimo no gushimira bamwe mu banyeshuri bagiye bitwara neza mu mitsindire.