Published Wednesday , on 4 April 2018, 11:12:29 by Bucyibaruta Kabera Samson

Kuri wa 30 Werurwe 2018 twasanze ababyeyi bari bazanye abana babo 2 kubavuza ku Kigo nderabuzima cya Kajevuba, abo babyeyi bavugaga ko abana babo baba baragaburiwe inzoka yo mu bwoko bw’impiri.

Aba babyeyi bo mu murenge wa Ntarabana, Akagari ka Kajevuba, Umudugudu wa Rukore bavuga ko babimenye mu cyumweru cyashize ubwo abana babo batakiraga rimwe bavuga ko baribwa mu nda, mu gukurikirana bakomeje kubaririza icyaba kiri kuba intandaro yabyo bakaza kubwirwa ko bashobora kuba baragaburiwe inzoka.

Umwe mu babyeyi twasanze kuri iki kigo nderabuzima witwa Mukamusonera Josiane ufite umwe muri aba bana bakekwa ko baba baragaburiwe inzoka yadutangarije muri aya magambo ati ”ku wa mbere abagore babiri duturanye bishe inzoka bayijugunya haruguru y’umuhanda iraharara buracya mu gitondo, bigeze nko mu ma saha ya saa sita, muramukazi wanjye yohereza abana kuyitwika kuko ngo bari barababwiye ko iyo inzoka y’impiri bayitabye iyo ihuguse (iboze) ivamo izindi nzoka nzima. Ubwo abana barayitwitse haza bagenzi babo barababwira ngo nibaze barye ngo ni agasamake gaturuka muri Nyabarongo, umwana yahise ayibatotorera barayirya”.

Uyu mubyeyi yakomeje adutangariza ko yari yibereye mu kazi kuko ubusanzwe akora akazi ko guhereza abubatsi, bamukuyeyo nka saa cyenda amasaha y’akazi ataragera aza gukurikirana abana bivugwa ko bariye iyo nzoka.

Uyu mubyeyi yakomeje adutangariza ko ubwo yari azanye uyu mwana kwa muganga akababwira ko yariye inzoka bahise bamushwishuriza bamubwira ko ntacyo bamufasha kuko bamenyereye kwakira abariwe n’inzoka batari bakira abariye inzoka, ko agomba gushakishiriza ahandi.

Bahise bigira inama yo kujya gushakishiriza mu Kinyarwanda bajya ku mugombozi nawe abatera utwatsi ababwira ko afasha uwarumwe n’inzoka cyangwa uwo yaciriye ariko ko atarakira uwayiriye. Umugombozi yakomeje amubwira ko nta muti yabona yamuha ngo awumuhaye agapfa byamukoraho.

Bakomeje babarangira abandi bavuzi gakondo bita Abagorozi, bajyayo babaha umuti w’amakara bababwira ko bazajya bayabaha bakanywa kuko azaboza munda, ko nta kibazo bazigera bagira.

Uwo mubyeyi yanageze kuri sitasiyo ya polisi ya Ntarabana agirango abasabe ubufasha, bamubwira ko ikihutirwa ari ugufasha abana bakavurwa ibindi bikazarebwa nyuma.

Ubwo twateguraga iyi nkuru twagerageje kuvugana n’ubuyobozi bw’uyu murenge wa ntarabana, Umunyamabanga Nshingwabikorwa kuri telefoni ye ngendanwa ntiyabashije kuboneka, icyo azadutangariza nitubasha kuvugana nawe tuzakibagezaho mu nkuru yacu itaha.