Published Friday , on 19 April 2019, 14:14:39 by Bucyibaruta Kabera Samson

Tariki ya 17 Mata 2019 bamwe mu baturage bo mu Kagali ka Gasiza, Umurenge wa Bushoki, Akarere ka Rulindo basuye urwibutso rwa Kigali ngo bigire ku ku mateka mabi yaranze u Rwanda mu gihe cya Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994.

Uru rwibutso ruruhukiyemo imibiri y’abatutsi biciwe mu mujyi wa Kigali no mu nkengero zayo basaga ibihumbi 250. Abaturage b’Akagari ka Gasiza bagera kuri 218, akaba aribo barusuye bahagarariye bagenzi babo mu byiciro bitandukanye birimo amadini n’amatorero, abikorera ndetse n’urubyiruko. Nyuma yo kurusura mu bice byarwo byose bavuze ko hari amateka mashya bahakuye ndetse n’isomo ngo kuko ibyo bahaboneye batajyaga babibona mu nzibutso ziherereye mu karere ka Rulindo.

Dusabimana Beatrice, umwe mu basuye uru rwibutso rwa Kigali yagize ati ”Nabonye amateka akomeye, ngeraho ngira ubwoba, nabonye ubwicanyi bwakozwe muri Jenoside buteye ubwoba, ndetse n’ibikoresho byifashishijwe nari ntarabibona, birimo: ubuhiri, imyambi, amasuka, …” . Akomeza avuga ko ibyo yabonye byamuteye ubwoba, yari agiye no gusubira inyuma ariko akikomeza, yasoje asaba ko mu nzibutso z’uturere naho hajya hashyirwaho ibimenyetso, amafoto n’amashusho.

Gakwaya Tuyisenge Rica, nawe wasuye uru rwibutso akanavuga ko we ataribwo bwa mbere arusura ngo kuko ubwo jenoside yabaga yari atuye ku Muhima akaba ari naho yarokokeye n’ubwo ubu atuye mu karere ka Rulindo, yavuze ko umuryango we wose ariho uruhukiye, yavuze ko uru rwibutso rwerekana amateka yose ya Jenoside, ati ”Utangira ureba uko ingengabitekerezo yatangiye, uko abakuru n’abato bahigwagwa, uko Jenoside yagenze n’uburyo abishwe bubashywe kuri uru rwibutso”. Akomeza avuga ko n’ubwo asura cyane uru rwibutso ubu igishya yabonye ari uko abantu bamaze kwiyubaka.

Pasiteri Mbanzabigwi Theoneste wo mu itorero rya ADEPR Gasiza, we yavuze ko barushijeho gusobanukirwa neza amateka ajyanye na Jenoside yakorewe abatutsi, avuga ko rimwe na rimwe bajyaga batinya kubivuga mu nsengero ariko akaba ari intambwe nziza noneho yo kujya bagira ubutumwa batanga mu nsengero kugirango ibyabaye ntibizasubire ukundi.

Yanavuze ko inzibutso ziri mu turere nazo zakagombye kugira abantu bahoraho bereka amateka abaje bahagana nk’uko yabibonye ku Gisozi aho guhora zifunze.

Perezida wa Ibuka muri kano Kagali ka Gasiza, Mukamana Laurance ashimira ubuyobozi bwabateguriye iki gikorwa cyo gusura urwibutso, we akaba anashimangira ko ibi biza mu mibanire myiza n’ubuyobozi bigatsindagira ubumwe n’ubwiyunge mu baturage.

Kamali Jean de Dieu, umuyobozi w’Akagali ka gasiza, yavuze ko gutekereza iki gikorwa byari uburyo bwo kugirango abaturage bamenye amateka yaranze Jenoside yakorewe abatutsi, akaba yakomeje avuga ko mu byifuzo bye abaturage b’akagali ka Gasiza bose bazasura uru rwibutso ngo kuko hari byinshi bahungukira bijyanye n’amateka yaranze Jenoside.