Published Friday , on 30 August 2019, 20:18:53 by Uwimana Joselyne

Bamwe mu bahinzi bo mu kagari ka Nyirangaramo bavuga ko basobanukiwe n’akamaro ko guhinga ibijumba bya Orange (soma Oranje) bikungahaye kuri Vitamine A. Gusa bavuga ko mu gihe cy’umwero wabyo badakunda kubona isoko rihagije kuko bose babijyemura kwa Sina Gerard gusa.

Muhayimana Marigaritte ni umwe mu babihinga, agira ati "Twashoboye kwibumbira mu mashyirahamwe duhinga ibi bijumba ku buryo bwa kijyambere kuko twari tumaze gusobanukirwa akamaro kacyo. Ni ikijumba gitandukanye n’ibindi kuko cyo gikorwamo biswi ndetse hakavamo ibindi bitandukanye. Gusa mu gihe cy’umwero wabyo ntabwo tubona amasoko ahagije iyo byeze tubigemura kwa SINA Gerard gusa, twumva rero tubonye n’ahandi byaba byiza kandi twahinga byinshi ku buryo byaduteza imbere".

Nyiramana Chantal nawe ati "Badukorere ubuvugizi mu gihe byeze tujye tubikwiza ahantu hose byagira akamaro kuko bikungahaye kuri Vitamine A, bitandukanye n’ibindi bisanzwe tuzi".

SINA Gerard ni umwe mu bagura ibi bijumba kandi wabashije kubibyaza umusaruro kuko abikoramo biswi n’amandazi, avuga ko agurira aba bahinzi ariko nawe abihinga biryo atabigura byose, gusa akabizeza ko mu minsi iri imbere azongera ibyo yaguraga. Agira ati, "Nakoze ubushakashatse nsanga ibi bijumba bishobora kuvamo ibintu byinshi kuko ubu mbikoramo biswi n’amandazi, ariko mu minsi iri imbere ndashaka kuzabikoramo Jus, ni umushinga ndimo kwiga numara kurangira nzogera ibyo nabaguriraga".

Umuyobozi w’Akarere ka Rulindo wungirije ushinzwe ubukungu n’iterambere, Murindwa Prosper avuga ko bagiye gushaka uburyo ibi bijumba byajya bibikwa neza mu gihe byeze ntibyangirike, bikaba byabikwa igihe kirekire kandi hanashakwa andi masoko. Agira ati "Iki gihingwa ni igihingwa cyera imusozi no mubishanga, ku mwero wabyo rero bijya biba byinshi ariko niyo mpamvu twabishyiriyeho isoko ryabyo hano mu Gasiza ku mumuhanda, ku buryo utambutse wese abimenya akagura. Ikindi ni uko tugiye gushaka uburya bwashyirwaho bikajya bibikwa ku buryo bidasaza mu gihe byeze ari byinshi, bikabikwa aho kugirango babigurishe make bitakaze agaciro. Kandi tuzakomeza gufatanya n’uyu mufatanyabikorwa SINA abe yagura byinshi kuko we ibyo akoramo yabasha kubibika kuko bitangirika"

Itsinda ry’abitabiriye inama mpuzamahanga ku iterambere ry’ibigibgwa by’ibijumba n’ibirayi yaberaga i Kigali kuva tariki 25 kugeza tariki 29 Nyakanga 2019, ryasuye abahinzi bahinga ibi bijumba ndetse rinasura byongerererwa agaciro kwa Sina Gerard. Bagaragarljwe uburyo bivamo amabiswi n’ibindi bitandukanye, bizezwa ko bazagaruka basanga banabikoramo Jus.


Itsinda ry’abaturutse mu bihugu bitandukanye ku Isi ryasuye abahinzi b’ibijumba

Ikiro k’ibi bijimba bya Orange kigura amafaranga 350 mu gihe ibindi bisanzwe bigura 80Frw.