Published Tuesday , on 24 April 2018, 15:06:14 by Bucyibaruta Kabera Samson

Kuri uyu wa 22 Mata 2018, mu karere ka Rulindo, Umurenge wa Cyinzuzi Akagali ka Migendo, Umudugudu wa Gitabage, habereye igikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 24 Abatutsi bashyinguye mu rwibutso rwa Cyinzuzi.

Ni igikorwa cyabimburiwe no gushyira indabo ku rwibutso rwa Cyinzuzi rushyinguyemo imibiri 1232 y’abazize jenoside yakorewe abatutsi mu 1994.

Aganira n’umunyamakuru wa nonaha.rw, Umwe mu bayobozi ba Ibuka mu karere ka Rulindo, Hafashimana Jean de Dieu,
yavuze ko iki gikorwa cyateguwe na AVEGA Agahozo ari ingirakamaro, bituma abacitse ku icumu bongera kumva ko batari bonyine, akomeza agira ati ”Abanyarwanda bose igikorwa cyo kwibuka jenoside yakorewe Abatutsi buri munyarwanda agomba kukigira icye, akumva n’impamvu twibuka jenoside yakorewe abatutsi, bityo tugafatiramo n’ingamba z’uko itazasubira ukundi”.

Abagiye bafata umwanya wo kuvuga bose banongera gushimira by’umwihariko ingabo zahoze ari iza RPA zahagaritse jenoside.

Ubutumwa bwagarutsweho bwagarutse ku guhumuriza ababyeyi bagizwe incike na jenoside, gushimira ubuyobozi bw’igihugu, gushima ubufatanye bw’abafatanyabikorwa batandukanye barimo Unity club, Intwararumuri, AVEGA Agahozo n’ingabo zahagaritse Jenoside.

Hibukijwe kandi ko abaturage bakwiye kwirinda ingengabitekerezo ya jenoside no gufasha abarokotse jenoside yakorewe abatutsi kwibuka biyubaka.

Uyu muhango wari wanitabiriwe n’abayobozi batandukanye barimo Minisitiri ushinzwe imicungire y’ibiza no gucyura impuzi , Jeanne d’Arc de Bonheur, Minisitiri w’ubutaka n’amashyamba Tumushime Francine, Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru Gatabazi Jean Marie Vianney n’abandi.

Igikorwa cyasoje abakitabiriye bose bajya gusura ababyeyi bagizwe incike na jenoside yakorewe abatutsi batuye mu Mpinganzima ya Cyinzuzi.