Published Thursday , on 28 March 2019, 20:05:57 by Bucyibaruta Kabera Samson

Mu kigo cy’ishuri cya G.S Kanyoni, giherereye mu murenge wa Cyinzuzi, Akarere ka Rulindo, haravugwa ingengabitekerezo ya Jenoside ndetse bamwe mu bahakora bakaba bari mu maboko y’ubugenzacyaha nyuma y’aho umwarimu uhigisha witwa Mutakowimana Cecile yivugiye ko yagiye abwirwa amagambo amusesereza mu bihe bitandukanye arimo ivangura n’ingengabitekerezo ya Jenoside.

Mu kiganiro Mutakowimana yagiranye n’umyunyamakuru wa Nonaha.com, yavuze ko hari ayo yagiye abwirwa n’umuyobozi w’ikigo witwa Nikobamera Alexandre nko kuvuga ko Jenoside hari ibyiza yasize birimo no kuba uyu mwarimu yarize kubera yo.

Avuga kandi ko umwarimu bakorana wigisha amateka kuri iki kigo witwa Nyiransabimana Liberee, ubwo yari avuye mu ishuri kwigisha isomo ry’amateka yabwiye bagenzi be ko abanyeshuri bamubajije ingaruka za Jenoside, ubwo nibwo Diregiteri yahise avuga ko hari ibyiza byayo aho yanavuze ko no gusura inzibutso biri mu byiza byayo.

Uyu Mutakowimana avuga ko aya magambo yayabwiwe inshuro nyinshi kuva yatangira gukorera kuri iki kigo guhera umwaka ushize ariko bikagera ubwo bimurenga akabibwira ubuyobozi bukaza kumva ibi bibazo ariko bikomeza gututumba kugeza ubwo yabitangarije urwego rw’ubugenzacyaha.

Twashatse kumenya ko ibivugwa koko byaba ari ukuri umuyobozi w’iri shuri Nikobamera Alexandre n’uyu mwarimu Nyiransabimana Liberee baba bari mu maboko y’ubugenzacyaha, maze umuyobozi w’Umurenge wa Cyinzuzi Sebagabo Nkunzingoma Zazou agira ati “Ayo makuru niyo barafunze bari mu maboko y’urwego rw’ubugenzacyaha RIB, kuri Sitasiyo ya Murambi”.

Binashimangirwa kandi n’umuvugizi w’urwego rw’igihugu rushinzwe ubugenzacyaha RIB, Mbabazi Modeste, aho yatangarije Nonaha.com ko bafunzwe bari gukurikiranwa n’uru rwego akaba yavuze ko uyu Nikobamera Alexandre icyaha akurikiranyweho cyane ari icyo guhishira amakuru ayazi kandi akaba ari gukingira ikibaba uyu mwarimu Nyiransabimana Liberee.

Kuri ubu ariko uyu Mutakowimana Cecile avuga ko atewe impungenge n’umutekano we kuko afite ubwoba ko bashobora kumubwira ko yafungishije abantu hakaba hari na bamwe baza bakamubwira ko ibyo yavuze byagombaga guhishwa ngo kuko yashyize Umurenge n’Akarere hanze.