Published Sunday , on 18 February 2018, 18:54:32 by Bucyibaruta Kabera Samson


Abaturage bo mu murenge wa Ntarabana wo mu kaarere ka Rulindo baratakambira ubuyobozi bw’umurenge bavuga ko imbwa batazi aho zakomotse zibamereye nabi, aho kugeza magingo aya bavuga ko zimaze kurya abaturage bagera ku munani, ubuyobozi bwo bukavuga ko zimaze kurya abaturage bane kandi zafatiwe umwanzuro wo kwicwa.

Abaturage bavuga ko batazi aho zakomotse ariko bagakeka ko zaba zarazanywe n’imodoka yari ivuye mu mujyi wa Kigali ikazizana ikazimena mu murenge wa Ntarabana ahazwi nka Kajevuba (ku muhanda Kigali-Gatuna). Abo zimaze kurya zakomerekeje bari kwivuza mu mujyi wa Gicumbi.

Ibijyanye no kuvurwa, aba baturage bavuga ko bari kwandikirwa inshinge nyinshi kwa muganga kandi rumwe ruhenze.

Uwitwa Akayezu Sipesiyoza (izina ryahinduwe), aganira n’umunyamakuru wa Nonaha.com yagize ati ”Imbwa nyine zarateye ni ukwirirwa zirya abantu, hari uwo zariye mu rubavu, zimaze kurya abantu umunani nibo maze kubona”, abajijwe aho baba bari kwivuriza yavuze ko bamwe bajyanywe i Byumba, uwo muturage yabajijwe aho akekako izo mbwa zaba zarakomotse agira ati “Numva bavuga ko ari abazungu bazizanye bakazimena Kajevuba”.

Abaturage bavuga ko izi mbwa zibabangamiye ngo iyo uzindutse ari mu gitondo ujya kumva ukumva imbwa igusimbukiye, bityo bakifuza ko zakagombye guhigwa zikicwa kuko zibarembeje.

Bifuza ko ubuyobozi bubifashijwemo n’inzego zishinzwe umutekano bakwiye kubafasha bakabakiza izi mbwa zibarembeje kuko ngo aho bigeze nta mwana ukijya ku ishuri atari kumwe n’umubyeyi, cyangwa ngo umuntu w’umudamu abe mu rugo mu masaha y’umugoroba ari wenyine.

Mutuyeyezu Emilien, Umunyamabanga nshingwabikorwa w’uyu murenge yemeza koko ko iki kibazo gihari, agira ati "Iki kibazo kirahari, ejobundi ngirango mu cyumweru gishize, ku wa Gatandatu no ku Cyumweru cyashize, hari umukecuru zarumye ku kaguru n’undi mudamu, hari n’umwana zarumye ku kibuno”

Gusa uyu muyobozi we hari aho atemeranya n’aba baturage aho avuga ko zimaze kurya abantu bane, mu gihe abaturage bo bavuga ko ari 8, akavuga ko hamaze kwicwamo imbwa ebyiri, kandi ko umukwabu wo kuzica urimo gukorwa, bakaba banategereje n’ubundi bufasha buvuye mu nzego z’umutekano no ku karere kugirango barebe uburyo iki kibazo cyakemuka.

Ku kijyanye n’uko ari imodoka yaje ikamena izi mbwa, uyu muyobozi yavuze ko atabyemeza cyangwa ngo abihakane ngo ariko amakuru ahari ni uko zihari kandi zijujubije abaturage, gusa ngo byanze bikunze zigomba guhashywa.

Si ubwa mbere ikibazo cy’imbwa zijujubya abaturage kivugwa mu karere ka Rulindo kuko no muri Mata 2016 cyavuzwe cyane mu mirenge ya Murambi, Masoro na Ngoma ndetse na bwo hakaba haranugwanugwaga ko haba hari abazihajyana gusa batazwi.